Kaminuza zasabwe gukora ubushashatsi kuri jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda kugira ngo amateka yayo atazibagirana kandi bunangire uruhare mu kurandura ingengabitekerezo ya Jenoside. Ibi byagarutsweho ubwo muri Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye hibukwaga ku nshuro ya 22 jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.
N’ubwo mu yari kaminuza nkuru y’ u Rwanda, ubwicanyi bwatangiye mu matariki 21 z’ ukwezi kwa kane 1994, tariki 22 z’uku kwezi, ni bwo umubare munini b’abatutsi bahigaga wishwe.
Assumpta Numukobwa, wigaga mu mwaka wa mbere icyo gihe, avuga ko nk’ umwe muri bake bashoboye kurokoka, adashobora kwibagirwa uburyo yavanywe munsi y’igitanda abicanyi bamujyanye kumwica ku bw’ amahirwe akaza kurokoka.

N’ubwo Assumpta atashoboye gukomereza amasomo ye muri iyi kaminuza akayarangiriza muri kaminuza yigenga ya Kigali. Ubu ni umubyeyi w’ abana batatu kandi afite n’akazi. Assumpta hereye ku buryo abayeho,akaba aha n’abandi ikizere ko nyuma y’ ubuzima nk’ubu, kubaho neza bishoboka.
Dr Jean Damascene Bizimana, umunyamabanga nshingwabikorwa wa Komisiyo y’igihugu ishinzwe kurwanya jenoside(CNLG), avuga ko n’ ubwo benshi muri iyi kaminuza bagize uruhare muri Jenoside no kuyitegura ariko hagomba kuzirikana ubutwari bwa bamwe bake batinyutse kwamagana ibikorwa nk’ ibi na mbere bigitegurwa.
Aha atanga urugero rw’ uwitwa Rumiya Jean Gualbert nawe wari umwarimu muri iyi kaminuza, watinyutse kwandikira perezida Habyarimana, amumenyesha ko yiyemeje gusezera muri MRND kubera ko yabonaga ko iryo shyaka ryavanguraga Abanyarwanda.

Kugira ngo aya mateka atazasibangana kandi anafashe kurandura ingengabitekerezo ya Jenoside, Dr Dusingizemungu Jean Pierre, umuyobozi wa IBUKA, akaba asanga za Kaminuza zikwiye kurushaho gukora ubushakashatsi kuri Jenoside nk’uko iyi nkuru y’urubuga rw’akarere ka Huye ikomeza ivuga.
Kwigisha abakiri bato bagahabwa uburere bwigisha kubana neza, ni kimwe mu byagaragajwe muri iki gikorwa cyo kwibuka nk’uburyo bwo kurandura ingengabitekerezo ya jenoside.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Bwiza.com


