Mu biganiro byahuje ubuyobozi bw’Akarere ka Kamonyi, abayobozi ba Gereza ya Muhanga ndetse n’abayifungiyemo bakomoka mu karere ka Kamonyi , kuri uyu wa kabiri tariki ya 9 Ukwakira 2018, bamwe mu bahafungiye bakoze icyaha cya jenoside basabye ubuyobozi bw’aka karere kubahuza n’abo bahemukiye muri jenoside yakorewe Abatutsi bakabasaba imbabazi.
Uturuka mu murenge wa Rukoma witwa Ndayambaje Alexis avuga ko bajya bumva hirya no hino mu zindi gereza ko abakoze jenoside basabye imbabazi abo biciye ababo ariko bo aya mahirwe akaba atarabageraho ,asaba umuyobozi w’akarere gushaka uko nabo iyi gahunda yabageraho.
Yagize ati “nkatwe twakoze jenoside ntitwigeze tugira amahirwe yo kongera guhura nabo twahemukiye ngo tubasabe imbabazi, turasaba akarere ka Kamonyi kudufasha kakaduhuza nabo tugasabana imbabazi nabo bakatubabarira kuko nubwo twemeye ibyaha tukihana ariko bo ntitwababonye ngo tubasabe imbabazi ngo nituramuka duhuriye muri sosiyeti twarangije ibihano byacu ntituzabe tukishishanya”.
Ni ikibazo Ndayambaje ahuriyeho na bagenzi be ndetse hakaniyongeraho kuba bibaza niba abo bahemukiye bajya bahabwa inyigisho z’ubumwe n’ubwiyunge ku buryo nibajya no kubasaba imababazi bizeye ko bazazibaha.
Umuyobozi w’akarere ka Kamonyi, Kayitesi Alice avuga ko nta mpungenege aba bafunze bakwiye kugira kuko abarokotse jenoside yakorerwe Abatutsi muri 1994 , kimwe n’abandi banyarwanda bahabwa inyigisho z’ubumwe n’ubwiyunge , n’iza Ndumunyarwanda bityo bakaba nta kibazo bazagira cyo kubakira.
Yagize ati« barigishijwe basobanukiwe ubumwe n’ubwiyunge kandi imamabzi biteguye kuzitanga kuko ahubwo usanga bivugira ko imbabazi bazifite ahubwo babuze abo kuziha ,ubu tugiye kubanza tumenye amazina y’abifuza kuzisaba ndetse tunamenye abo bazisaba ubundi dufatanyije na Gereza tuzashaka aho twabahuriza bazisabane, cyane ko ubu turi mu kwezi k’ubumwe n’ubwiyunge tuzabikora vuba byihuse”.
Muri Gereza ya Muhanga ubu hafungiwe abangana na 1057 bavuka mu karere ka Kamonyi ,iyi gereza ifungiwemo abaturuka mu karere ka Muhanga, Karongi, Kamonyi na Ruhango. Ubuyobozi bwayo buvuga ko uturere twamaze kuza gusura imfungwa zituvukamo uretse akarere ka Ruhango niko kataraza kuganira n’abakavukamo.


