Kamonyi: Abarimu bahawe akazi n’akarere ibigo boherejweho birababurabuza

Sangiza iyi nkuru

Abarimu bahawe akazi n’akarere ka Kamonyi, bakomeje kuburabuzwa n’ibigo boherejweho, akarere n’abanyamadini babihagarariye bakitana ba mwana ko batabizi.
Ku wa 2 Gashyantare 2018, nibwo abarimu 3 bahawe amabaruwa n’akarere ka Kamonyi, abemerera kujya kuba abayobozi bashinzwe amasomo mu bigo bya GS Kayumbu kiri mu murenge wa Kayumbu ndetse na GS Ntwari na Kirwa biri mu murenge wa Kayenzi, bagezeyo abayobozi b’ibigo barabakira, nyuma barabahagarika.
Mu kiganiro Bwiza.com, yagiranye n’aba barimu, bavuga ko babibona nko kuburabuzwa, akarere kakavuga ko katazi icyo kibazo, abayobozi b’ibigo (ba giregiteri) bakavuga ko babahagaritse babisabwe, Kiliziya Gatolika ikavuga ko itazi iki kibazo, andi makuru akavuga ko ari uko badasengera mu madini agenga ibigo boherejweho.
Ndereyimana Alphonse, uyobora urwunge rw’amashuri rwa Kirwa (Gs Kirwa), avuga ko umukozi yamugezeho akamwakira, atanze raporo asabwa kumuhagarika.
Ati “yaraje ndamwakira akora nk’iminsi itatu, ikigo ni icya Kiliziya Gatolika, natanze raporo muri kiliziya Gatolika nsabwa kumuhagarika, gusa akarere na Kiliziya bafite uko barimo kubikemura twizeye ko bizakemuka vuba, …”.
Akomeza avuga ko uyu mukozi bari bamwoherereje, ashobora no kutajya mu mwanya yoherejwemo akaba yanaba umwarimu usanzwe.
Ati “Ikibazo cyaba cyarabayeho, ni ukutumvikana ku kubashyira mu myanya hagati y’akarere na Kiliziya, ashobora kutazaba perefe wenda akaba yaba mwarimu”.
Akimana Jean Claude, diregiteri w’urwunge rw’amashuri rwa Ntwali (GS Ntwali), we avuga ko umukozi yahageze bakamuhagarika, agashimangira ko ikibazo kiri hagati y’akarere na Kiliziya, by’umwihariko bakaba bamaze igihe iki kigo kidafite ushinzwe amasomo.
Agira ati “Ikibazo cyaturutse kuri ba nyiri ibigo, kiliziya n’akarere, ubu préfet des études ntawe dufite kuko uwari ahari yaragiye, ibyo bibazo bo ubwabo ntabwo bari babikemura, mwabaza abayobozi badukuriye…”.
Umwe muri aba barimu bari boherejwe mu kazi, aganira na Bwiza.com, yatangaje ko bafite impungenge, ndetse bakabibona nko kuburabuzwa.
Ati “Ikibazo kiba kirimo ni uko uba usuzugurutse n’ubwo waba uhembwa, uwabyumva atari we bireba yakumva byoroshye cyangwa ko nta n’ikibazo kirimo, ariko twe dufite ubwoba ko byanadukoraho kandi nta ruhare twabigizemo, birazwi ko tudakora, ntabwo tuzi impamvu “.
Meya ati ‘ntabyo nzi’, Padiri na we akabihakana
Umuyobozi w’akarere ka Kamonyi, Alice Kayitesi avuga ko yari asanzwe azi ikibazo cy’umwe muri aba batatu, woherejwe kuba umuyobozi w’amasomo kuri GS Kayumbu, agezeyo hakazamo ibibazo, bitewe n’uko ikigo ari icya ADEPR. Kuba aboherejwe i Ntwali na Kirwa mu murenge wa Kayenzi badakora, byo ntabyo yari azi.
Mu gihe hari n’andi makuru yavugaga ko aba bakozi bangiwe bitewe n’uko badasengera mu madini agenga ibi bigo, Meya arabihakana yivuye inyuma ko bidashoboka.
Ati “Abakozi bose ni ab’akarere, cyaba ikigo cy’abanyagaturika, cyaba icya ADEPR,… ntacyo bivuze kuko abakozi bose nitwe tubohereza, nta vangura ribamo, ushobora kuba uri muri ADEPR ukigisha mu kigo cy’abanyagaturika”.
Arakomeza agira ati “Diregiteri wa Kayumbu niwe wari watangiye kuvuga ngo ntabwo ari ADEPR, twasanze hari uwo bashakaga wari usanzwe ahakora, ariko twasanze atujuje ibisabwa, twe uwo twemera ni uwo twahohereje nk’akarere, icyo kibazo kindi twumva kiri i Ntwali na Kirwa, ngiye kugikurikirana, nta vangura tugira mu mashuli kuko n’abana biga ku bigo bashaka hatitawe ku madini basengeramo”.
Padiri Kimenyi Nkaka Jean de Dieu , ushinzwe uburezi mu mashuli Gatolika muri Diyosezi ya Kabgayi, avuga ko bitumvikana uburyo umukozi yakoherezwa mu kazi ntagakore, agahakana ko nta mukozi bajya basubiza inyuma ngo ni uko adasengera muri Kiliziya Gatilika.
Ati “n’abana tugira mu bigo bya kiliziya Gatolika ntabwo ari abayisengeramo gusa, mu mahame yacu ntabwo byashoboka, nta mwarimu twakwanga ngo ni uko asengera mu rindi dini,…”.
Arakomeza ashimangira ko kuba aba bakozi badakora, ikibazo cyabo cyaba cyaradindijwe n’abakoresha babegereye ndetse ko ari nabo bagomba kubiryozwa.
ati “ndumva ikibazo cyaba kiri muri recrutement, ntabwo twakwanga umwarimu kuko ahubwo ikibazo twari dusanzwe dufite ni icy’abarimu bake, cyangwa gutinda kubatwoherereza, navuga ko binica ireme ry’uburezi,… ntabwo iki kibazo narinkizi ariko ngiye kugikurikirana,… njye ndumva niba badakora kandi bahembwa, umukoresha wabo wa bugufi niwe ugomba kubiryozwa”.
Ibibazo mu bigo by’amashuli byo mu karere ka Kamonyi byari bisanzwe bivugwa cyane mu itangazamakuru, ni iby’imishahara itinda kugera ku barimu, mu gihe iki nacyo abagishinzwe bavuga ko bagiye kugikurikirana, uko bazagikemura nibabidutangariza, twabibagezaho mu nkuru itaha.
Kanda kuri SUBSCRIBE ujye ubona ibiganiro n’indirimbo bishya

YouTube player

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *