Abaturage bo mu kagari ka Nkingo, umurenge wa Gacurabwenge mu karere ka Kamonyi, Intara y’Amajyepfo, barishimira ibyo bamaze kugeraho, harimo no kuba bariyubakiye ibiro kazajya gakoreramo ubu imirimo ikaba igeze ku musozo.
Inyubako y’akagari ka Nkingo, ihererye mu mudugudu wa Mataba, Akagari ka Nkingo, Umurenge wa Gacurabwenge, yatangiye kubakwa kuva mu mwaka wa 2015, nk’uko Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’aka kagari, Karake Francois Xavier hamwe n’abari bagize biro ya njyanam yariho icyo gihe, bateranye bagafata icyemezo cyo kukavugurura.
Nk’uko bamwe mu baturage babyemezaga, ngo bari barambiwe guhora mu bukode ahantu batabonaga aho bashobora gutegerereza serivisi babaga baje gusaba dore ko ngo aho kakoreraga ari hatoya ariko ubu iyo nyubako ikaba ifite n’aho bazajya bategerereza umuyobozi.
Ngerageze Adelin agira ati: “ Twari turambiwe guhora mu bukode ahantu tutabonaga aho dushobora gutegerereza Umuyobozi kubera ko aho kakoreraga ari hatoya ariko ubu iyi nyubako ifite n’aho tuzajya dutegerereza Umuyobozi”.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Yakomeje kandi avuga ko n’ubwo bagiye basabwa inkunga yo kubaka ndetse bagashyiraho n’imiganda itandukanye, ubu noneho bagiye gutuza.
Ati: “twagiye dusabwa inkunga yo kubaka ndetse tugashyiraho n’imiganda itandukanye, ubu noneho tugiye gutuza n’ubwo bamwe mu baturage batabyishimiraga. Ariko bagiye kubona ko byari ngombwa igihe bazajya babona bari ahantu hagari kandi hasukuye”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’aka kagari, Karake Francois Xavier we avuga ko ubu igihe kigeze ngo na we aruhuke kuko yabonaga akora imirimo irenze iri mu nshingano ze, harimo no kureba aho iyo nyubako igeze.
Agira ati: “ Ubu ndumva igihe kigeze ngo nkore akazi kanjye ntuje kuko iyi nyubako nanjye yari impangayikishije. Uzi kuba uri mu bukode kandi urimo no kubaka aho uwo mukodesha akubaza igihe uzamwishyurira n’abaturage bakubaza igihe muzatahira mu nyubako yanyu.”
Yakomeje kandi ashimira abitanze bagatanga inkunga yabo harimo akarere, Abagize inama Njyanama y’akagari yariho gatangira kubakwa, iriho ubu ndetse n’abandi bafatanyabikorwa batandukanye dore ko harimo n’abatanganga inkunga irenze iyateganyijwe.
Ati: “ Njye ndashimira by’umwihariko abaturage nyobora ndetse n’abandi bagize itsinda ry’abavuka mu kagari ka Nkingo. By’umwihariko kandi sinareka gushimira akarere ku nkunga kaduteye y’ amabati n’ibiti, abagize inama Njyanama twatangiranye ndetse n’iriho ubu, nkanashimira kandi abafatanyabikorwa bagiye bagira uruhare muri iki gikorwa”
Mu gihe uyu munyamabanga nshingwabikorwa avuga ko bitari ngombwa gutegereza kuzuza inyubako 100% ngo bazabone kuyitaha kandi bishyuzwaga mu bukode, avuga ko hari ibitaruzura neza, bakaba bagitegereje inkunga akarere kabemereye.
Agira ati “Iyo nkunga irakenewe, cyane cyane ko komite inshinzwe imiyoborere myiza, Njyanama ndetse n’uwari Meya w’akarere ka Kamonyi, Udahemuka Aimable ubwo badusuraga batwemereye iyo nkunga ariko ikaba itaratangwa. Bityo rero iramutse ibonetse twayikoresha muri aya masuku asigaye ariko atatubuza kwimuka.
Naho kuba karatinze kuzura ni ikibazo cy’amikoro make kuko inkunga twateganyaga twaje kubona ko idahagije biba ngombwa ko Njyanama yongera guterana ndetse isaba abaturage ko batanga indi nkunga.”
Iyi nyubako y’aka kagari ka Nkingo yubatswe ahasenywe inyubako y’icyahoze ari segiteri Kamonyi yari yarubatswe mu 1986, ikaba yari yaratangiye kwangirika.
Ku wa 20 Nzeri 2017, nibwo aka kagari kazatahwa ku mugaragaro, kakazuzura neza gatwaye asaga miliyoni 13 n’ibihumbi 500.
Kanda hano ubone amakuru yihuse kandi ku gihe kuri Facebook no kuri twitter
Murekezi Zacharie/Bwiza.com


