Ubwo abaturage batuye mu murenge wa Mugina akarere ka Kamonyi bishyuzaga amafaranga bakoreye mu mushinga wo gutunganya igishanga cya Nyabarongo, bamwe bakubiswe nk’izakabwana, bakaba bavuga ko inkoni bakubiswe ari abapolisi yazibakubise.

Ubwo ku gicamunsi cyo kuri uyu wa kabiri tariki ya 13 Nzeli 2016, abaturage babuzaga imodoka ebyiri kugenda, batambitse amabuye mu muhanda, bazihagaritse bishyuza abakozi bari bazirimo amafaranga bakoreye, nibwo bamwe bahahuriye n’uruva gusenya barahakubitirwa.
Turikumwe Philemon umwe muri aba baturage baganiriye n’ikinyamakuru Intyoza.com dukesha iyi nkuru, yagize ati: ” Naje muri iyi Kampani nje gushaka ubuzima, naje mu kibazo cy’amafaranga yacu aho kugira ngo bumve ibyacu batwahuka n’inkoni, amapingu baratwambika”.
Yakomeje agira ati: “Bankubise inyuma mu ntugu, za ruseke benda kuzimena twabaza icyo tuzira bakatubwira ko turi Intaragahanga. Turashaka gusa ko baduha ibyacu hanyuma tukava muri kampani yabo bagasigarana ibyabo”.
Aba baturage bakomeza bashimangira ko rwiyemezamirimo yabishyura amafaranga yabo bakoreye ubundi akangaja abandi ashaka azajya ahemba igihe ashakiye bo bakaba batandukana nawe neza.
CIP Hakizimana Andre, umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyepfo, ku murongo wa telefone yatangariki iki kinyamakuru cyatangajwe haruguru ko habaye hari umupolisi wahohoteye umuturage yaba yabikoze ku giti cye, ko nta rwego rwa Polisi rwamutumye, yavuze kandi ko bagiye kubikurikirana.
Aba baturage bavuga ko bambuwe, baturuka mu bice bitandukanye by’akarere ka Kamonyi n’ahandi, bakaba bakorera kampani yitwa EMA, itunganya igishanga cya Nyabarongo.

Aba baturage bavuga ko batangiye bakora bishyurwa ku cyumweru kimwe, bikomeza gutyo biba ukwezi, ukwezi kuvaho ubu amezi akaba amaze kurenga abiri nta faranga bahembwa by’umwihariko ngo harimo n’abakora baba mu nzu z’inkodeshyanyo, harimo abarya ari uko bahashye,….
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Itangishatse Theoneste/bwiza.com


