Hatangizwa ibikorwa byo kwibuka ku nshuro ya 23 Jenoside yakorewe Abatutsi, mu karere ka Kamonyi, umurenge wa Nyarubaka, hatanzwe ubuhamya n’abarokotse jenoside bityo bagaruka ku iyicwa rubozo ry’abana b’abahungu bagiye bicirwa kuri uwo musozi wa Nyarubaka ndetse hanasabwa ko hazubakwa urwibutso.
Mukamurenzi Beatrice, umwe mu bacitse ku icumu rya jenoside utuye mu murenge wa Nyarubaka, mu buhamya bwe yatanze yagarutse ku nzira y’umusaraba abatutsi banyuze mu gihe cya Jenoside. Uyu mubyeyi yavuze ko abatutsi batotejwe bakicwa urw’agashinyaguro.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Mukamurenzi yakomeje avuga ko iyo abatutsi bageraga kuri ako gasozi bahunga, abana bakurwaga mu migongo y’ababyeyi babo, bakagenzura niba ari abahungu bakicwa naho abandi bagahambwa babona.
Yakomeje asaba ko aho aba bana b’Abatutsi biciwe hakubakwa urwibutso rwihariye rugaragaza amateka y’aha hantu. Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi, Aimable Udahemuka akaba yahise atanga igisubizo cyihuse ko uru rwibutso ruzubakwa, hakazakusanwa amazina y’abo bana b’abahungu bahiciwe akazandikwa kuri urwo rwibutso.
Umuyobozi w’Akarere yakomeje asaba abaturage kubana kivandimwe bakirinda amacakubiri n’ivangura iryo ariryo ryose; by’umwihariko bakirinda kandi bakamaganira kure ingengabitekerezo ya Jenoside. Yanibukije ko kwibuka abazize Jenoside yakorewe abatutsi ari umwanya wo kubasubiza icyubahiro bambuwe.
Mu Murenge wa Nyarubaka kandi, hakozwe urugendo rwo kwibuka no kunamira inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 hanashyirwa indabo ahiciwe abo bana.

Muri iyi mpinga y’umusozi wa Nyarubaka akarere gateganya kubaka urwibutso rwa jenoside, hiciwe abana b’abahungu bagera kuri 80 mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Itangishatse Theoneste/Bwiza.com


