Mu gikorwa cyo kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 mu karere ka Kamonyi cyabereye ku Rwibutso rw’aka karere ruherereye mu Kibuza ,kuri uyu wa Gatandatu tariki 18 Gicurasi 2019, bamwe mu barokotse Jenoside bavuga ko ubumwe n’ubwiyunge bushobora kubangamirwa nuko hari abatarabona imibiri y’ababo ngo ishyingurwe ndetse n’abangirijwe imitungo yabo bakaba batarishyurwa.
Perezida wa Ibuka mu karere ka Kamonyi, Murenzi Pacifique avuga ko muri aka karere hari gahunda z’ubumwe n’ubwiyunge nka Ndi Umunyarwanda zibakangurira kunga ubumwe ariko ngo hari imbogamizi bagifite zishobora kubangamira ubumwe n’ubwiyunge bigatuma butagera ku kigero cy’ijana ku ijana.
Agira ati «niba turi ku kigero cya 92% cy’ubumwe n’ubwiyunge uwo munani ushobora kuba ukibangamiwe n’uko hari ababuze ababo bajugunywe ngo babashyingure ndetse turacyanafite n’abatarishyurwa imitungo yabo yangijwe mu gihe cya Jenoside batarishyurwa , ndetse hari n’abagifite ingengabitekerezo ya Jenoside nyuma y’iyi myaka 25.»
Murenzi Pacifique akomeza agira ati « turakangurirwa kubana mu bumwe ariko turacyafite ikibazo cy’Imibiri yaburiwe irengero n’ubu tugiye gushyingura ariko ukuntu iboneka ntabwo iboneka kubera ubufatanye n’abaturage ahubwo iboneka kubera ibikorwaremezo birimo kubakwa».
Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi, Alice Kayitesi avuga ko ikibazo cy’abangirijwe ibyabo batarishyurwa hari ingamba aka karere kari kafashe ngo imanza zose zihari zirangizwe muri iki gihe cy’iminsi ijana
Agira ati « Mu karere kacu twari dufite imanza 443 zitararangizwa twari twihaye gahunda yo kumanuka nk’urwego rw’akarere ndetse dufatanije n’izindi nzego dufatanije ariko tumaze kuzisesengura twasanze 33 gusa ari zo zishobora kurangizwa izindi zifite imbogamizi».
Muri iki gikorwa hashyinguwe imibiri 63 yakuwe hirya no hino mu karere ka Kamonyi, ni mu gihe uru rwibutso rw’akarere ka Kamonyi rwari rushyinguyemo imibiri isaga ibihumbi 47.


