Ikigo cy’urubyiruko gikorera mu karere ka Kamonyi kimaze umwaka gitangirwamo amasomo y’imyuga ariko gifite imbogamizi yo kutagira internet, ibi bituma urubyiruko ngo rutitabira iki kigo.
Ikibazo cya internet cyagarutsweho mu birori byo kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Urubyiruko, maze umugore Chantal, umuyobozi w’ishami ry’imiyoborere myiza mu karere, yizeza ko akarere gafite umushinga wo kugeza umuyoboro wa internet ku kigo cy’urubyiruko.
Umuyobozi w’iki kigo, Nzayisenga Jacques atangaza ko kutagira ikoranabuhanga rya interenet ari imbogamizi kuri iki kigo gitanga amahugurwa ku urubyiruko, kuko Babura uko bakora ubushakashatsi ku bikorerwa ahandi kugirango nabo banoze ibyo bakora.
Aragira ati “Urubyiruko rudafite internet ntacyo rushobora kugeraho. Nka ziriya ntebe dukora tujya kuzishaka kuri internet ahandi kuko hano nta ‘Computer Lab’ tugira . Iyi rero mbona ari na yo mpamvu ituma iki kigo kititabirwa”.
Abiga imyuga kuri iki kigo na bo bahamya ko kutagira Internet bituma batamenya ibibera ahandi. Uwamungu Jean Patrick, ukuriye abanyeshuri, ati: “Ibintu by’imyuga bisaba ikoranabuhanga. Byibuze twakagombye kujya kure internet tukabona ibintu bigezweho natwe tukabyigiraho”.
Uru rubyiruko ruhamya ko kutagira internet bidindiza iterambere. Ngo muri rusange urubyiruko rw’Akarere ka Kamonyi ntaho rukura internet ngo rumenye amakuru y’ibikorerwa ahandi, bigatuma babaho mu bwigunge.
Kuva mu mwaka wa 2015, muri icyo kigo cy’urubyiruko hatangirwa amahugurwa mu myuga yo gusudira, kudoda no gutunganya imisatsi, bitangwa n’umuryango utegamiye kuri Leta witwa Strive Foundation Rwanda.
Uretse amahugurwa, ikigo cy’urubyiruko kirimo ikibuga cy’imikino y’intoki ; kikaba kinatanga inama ku buzima bw’imyororokere, bikajyana no gufasha urubyiruko kumenya uko ruhagaze, gipima agakoko gatera SIDA.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Tuyishime Malachie


