Abantu bane bacukuraga amabuye y’agaciro mu buryo butemewe n’amategeko, bagwiriwe n’ikirombe cya metero zisaga 20, umwe muri bo ahasiga ubuzima.
Ahagana saa munani z’ijoro ryo ku wa Mbere rishyira iryo ku wa Kabiri tariki ya 14 Kanama 2018, nibwo aba bagabo bane bacukuraga mu kirombe kiri ahitwa mu Nyange, umudugudu wa Rwishywa, akagari ka Cubi, umurenge wa Kayenzi, akarere ka Kamonyi, cyabagwiriye babiri basohokamo ari bazima, umwe witwa Shema kimukomeretsa igice cyo hasi, uwitwa Leandre ahasiga ubuzima.
Umugabo witwa Nsabimana Leandre wari ufite umugore n’abana bane, wari utuye muri uyu mudugudu wa Rwishywa, niwe cyahitanye, naho Shema akaba arimo kuvurirwa mu bitaro bya Rukoma.
Umwe mu baturage bahaturiye utashatse ko amazina ye atangazwa yagize ati “bacukuraga nijoro, cyahise kiriduka kibafata ari babiri, Uwitwa Cyuma [Leandre] cyahise kimuhitana naho Shema we yakomeretse igice cyo hasi, rwose nta cyizere cyo gukira, uko byagenda kose azagendera mu kagare”.
Akomeza avuga ko nyuma yo kumva ko kibagwiriye, ngo batangiye gutabara bahita batangira iryo joro bacukura, bamugeraho nka saa moya z’igitondo cyo kuri uyu munsi yashizemo umwuka.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kayenzi, Mandela Innocent, aremeza aya makuru, akavuga ko ku bufatanye n’abaturage bacukuye muri metero zigera kuri 20 bagera kuri Leandre wari washizemo umwuka mu masaha y’igitondo.
Ati “nibyo cyabafashe ari bane, inaha babita Abahebyi [ Abacukura amabuye y’agaciro mu buryo butemewe ], hari harehare muri metero 20, nyuma yo gusanga yashizemo umwuka, umurambo wajyanwe gukorerwa isuzuma mu bitaro by’i Rukoma, nyuma dukorana inama n’abaturage”.
Akomeza avuga ko bari bane, ariko ko bacukuraga mu buryo butemewe n’amategeko, ndetse ko ibi birombe bitakoraga. Agasaba abaturage kuzajya birinda, bagakorera ahantu hazwi.
Nsabimana Leandre [Cyuma] yari mwene Munyengabe na Nyirankiriyehe Triphonie, asize umugore n’abana bane.


