Kuri uyu wa Gatandatu ahagana saa 17h50 imodoka 2 imwe yo mu bwoko bwa Fuso n’igikamyo kikorera ibikomoka kuri peteroli zasakiranye zihita zifatwa n’inkongi y’umuriro.
Ubwo umunyamakuru wa Bwiza.com yanyarukiraga ahabereye iyi mpanuka, yaganiriye na Bwana Habimana Jean Bosco wayirokotse ari muri Fuso imwe muri izo modoka zagonganye avuga ko igikamyo ari cyo cyagonze fuso.
Ati: “Twavaga i Butare twimuye umugabo umwe mu bahiriye muri Fuso, tugeze aha hantu ntazi igikamyo gihita kitugonga tandi boyi n’umuntu twimuraga agiye gutura Kigali bombi bahiriyemo cyokora Claude wari utwaye Fuso ntacyo yabaye”
Bwiza.com kandi yahaye micro Bwana Muyira Bryan warokotse iyi mpanuka wari mu gikamyo cyakongotse atubwira ko akomoka muri Uganda, District ya Lakai.
Ati: “Iriya Fuso yadusagariye iva mu ruhande rwayo turagongana mu buryo buteye ubwoba ndetse mugenzi wanjye yahiye nawe arakongoka,… ”
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Ahantu iyi mpanuka yabereye hazwi nko mu Nkoto mu muhanda Kigali – Muhanga hakunze kubera impanuka zikaze nubwo Polisi y’igihugu iba yashyize imbaraga mu mutekano wo mu muhanda, ikibazo cyizi mpanuka gisa n’igikomeje kongera ubukana mu muhanda dore ko bisa nkibyahagaritse ingendo z’ibindi binyabiziga.

Muri iyi mpanuka kandi Polisi y’igihugu ishami ry’Umutekano mu muhanda ryahahuriye n’akazi katoroshye kuko habayeho gufunga umuhanda imodoka zazaga zerekezaga cyangwa zituruka Muhanga-Kigali zikerekezwa mu tundi duhanda dukikije aha habereye impanuka cyane ko n’ubwo ibikorwa by’ubutabazi byihutaga aho Imbangikiragutabara z’Ibitaro bya Remera-Rukoma bifatanije n’Ikigo nderabuzima cya Kamonyi bagobokaga inkomere mu buryo bwihuse.
Handikwa iyi nkuru, polisi yari itaratangaza umubare w’abahitanwe n’iyi mpanuka ndetse n’ibyangirikiyemo. iracyakurikiranwa.

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
David Marchal/Bwiza.com (Kamonyi)


