Kamonyi/Ngamba: Bavuga ko bakeneye ubuvugizi bakabona amazi n’umuriro w’amashanyarazi

Sangiza iyi nkuru

Ubwo  umuryango  RPF /Inkotanyi wamamazaga abakandida bawo bazawuhagararira mu matora y’Abadepite mu murenge  wa  Ngamba, akarere  ka Kamonyi, bamwe mu batuye muri uyu murenge  bavuga ko bifuza gukorerwa ubuvugizi  nabo bakagerwaho  n’ibikorwaremezo  cyane cyane amazi n’umuriro w’amashanyarazi   n’amazi.

Ndereyimana Gildas utuye muri uyu murenge  avuga ko nubwo uyu murenge watembeye imbere ariko bafite ikibazo cy’ingutu cyo kutagira ibikorwaremezo bifuza ko bakorerwa ubuvugizi amazi n’umuriro bikabageraho kuko ari byo by’ingutu bakeneye.

Yagize ati «umuyoboro w’amazi twari dufite ugenda upfa ugapfira mu nzira amazi ntituyabone, ubu imishinga twari dufite icyeneye amazi yaradindiye n’umuriro nawo ni uko wumva ngo muri Ngamba urahari nyamara ufitwe n’abaturiye umuhanda gusa .»

Ni ikibazo kinavugwa na Uwamahoro Seraphine utuye mu kagari ka Marembo uvuga ko amazi ari macye cyane muri aka gace  bityo kuyabona bigoranye bisaba gukora urugendo rurerure bajya kuyavoma abandi bakayavomesha ku mafaranga 100 na 150.

Rwaka Pierre Claver umwe mu bakandida depite ba RPF avuga ko muri uyu murenge hari byinshi bikeneye gukorwa  ariko ikibanze ngo cyarakozwe kuko RPF yamaze kubaka umusingi .

Ati« amapompo arahari nuko yari yarapfuye ariko arimo gukorwa ikibazo cy’amazi kizacyemuka abaturage bose bazabona amazi azabageraho ku kibazo cy’umuriro ahenshi umaze kuhagera  ariko naho utaragera uzahagera».

Umuyobozi w’akarere  ka Kamonyi,  Alice  Kayitesi avuga ko ikibazo cy’amazi kitari muri uyu murenge gusa kiri no mu yindi mirenge ariko ngo mu ngengo y’imari y’uyu mwaka biteganijwe ko bizakorwa  amazi akabageraho.

Yagize ati« nabamara impungenge kuko biri muri gahunda y’imyaka itanu y’iterambere ry’akarere kandi no mu ngengo y’imari y’uyu mwaka byarateganijwe, dufite umuyoboro w’amazi wa Mbizi uri mu murenge wa Rukoma tuzaguura turizera ko niwuzura uzashobora gutanga amazi ku baturage ba hano kandi dufite n’undi uri mu kagari ka kabuga tuzashaka amashanyarazi tukawongerera imbaraga ugashobora kuzamura amazi”.

FR

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *