Umuturage witwa Benimana François ubusanzwe wiyita Inkeragutabara (Nkera) yatawe muri yombi n’abashinzwe umutekano nyuma y’aho yari yatemye umuturage witwa Nsabimana Emmanuel ku mugoroba wo ku wa Gatanu tariki ya 08 Mutarama 2021, mu Mudugudu wa Gishyeshye, Akagari ka Gishyeshye, Umurenge wa Rukoma, Akarere ka Kamonyi. Isoko y’amakuru ya BWIZA iri mu Murenge wa Rukoma yadutangarije ko ” Nkera yafatiwe iwe mu rugo nka saa mbiri z’ijoro. Abaturage bari bavuze ko baza kumugota.” Abaturage ku Cyumweru bari batangarije BWIZA ko uyu Nkera amaze gutema abantu benshi kandi ngo nta na rimwe yari yabihanirwa, uyu ati “Nkera aba afite uduceri (amafaranga) ahari hari uburyo yegera abayobozi bakamukingira ikibaba ntafungwe.” Uretse Nsabimana, abaturage bavuga Nkera yatemye abarimo Tuyizere, uzwi nka Suwede na Saveri. Abandi ngo ntibabibuka amazina. BWIZA yahamagaye Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha ngo imenye byinshi ku ifatwa rya Nkera, ntiyitaba telefoni, ubutumwa twamwandikiye ntiyari yakabusubije ubwo iyi nkuru yasohokaga.


