Kamonyi: Umugore waroze umwana we agamije kubana n’undi mugabo yasabiwe igifungo cya burundu

Sangiza iyi nkuru

Ubushinjacyaha ku rwego rwisumbuye rwa Muhanga, mu Ntara y’Amajyepfo,  rwasabiye igihano cy’igifungo cya burundu Nyirabizimana Immaculee ukurikiranyweho icyaha cyo kuroga umwana we w’umukobwa w’ umwaka.

Nyirabizimana ashinjwa kuroga umwana we amuhaye umuti wica udukoko (Rocket). Ibyo akaba yarabikoze agamije kumwica kugira ngo abane n’undi mugabo.

Nk’uko Ubushinjacyaha bwabitangaje bubinyujije ku rubuga rwabwo, nppa.gov.rw, ngo iburanisha ryabereye aho icyaha cyakorewe mu karere ka Kamonyi, Umurenge wa Mugina, ku wa 4 Werurwe 2019.

Nyirabizimana wari wasigaranye mu rugo n’umwana we w’umukobwa, ubusanzwe abana n’ababyeyi be. Ubwo iwabo bavaga guhinga, basanze umuti wica udusimba unuka mu rugo bituma bagira amatsiko yo kumenya aho wavuye.

Babajije aho uwo muti wavuye, Nyirabizimana arabihorera, bamwegereye, ngo basanze umwana we yari ahetse ari kuzana urufuzi ari mu mugongo. Umwana bahise bamujyana kwa muganga, abaganga basanga yahawe uwo muti wica udukoko ariko ku bw’amahirwe abasha kubaho. Ibi bikaba byarabaye ku wa 15 Gashyantare 2019.

Nyirabizimana yaburanye yemera icyaha avuga ko yaroze umwana we kugira ngo abane n’undi mugabo wari wamubwiye ko abanza kwica umwana kuko atari kumutunga amufite.

Icyaha cyo kuroga Nyirabizimana akurikiranyweho, giteganywa kandi kigahanwa n’ingingo ya 110 y’itegeko n68/2018 ryo ku wa 30/08/2018, iri  tegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *