Umugore witwa Agnes utuye Mudugudu wa Murambi, Akagari ka Bibungo mu Murenge wa Nyamiyaga mu Karere ka Kamonyi, yumvise umugabo we, Damien ari kuvugana n’undi mugore kuri telefone ndetse bivugwa ko banamutukaga, ahita agira umujinya watumye atwika inzu babamo, irashya irakongoka n’ibiyirimo byose. Ibi Bybaye mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatatu tariki 24 Gashyantare ahagana saa tatu n’igice (21:30) ubwo uyu mugore witwa Agnes yumvise umugabo we Damien ari kuvugana n’undi mugore kuri telephone bamutuka. Uyu mugore w’imyaka 53 asanzwe abana na Damien mu buryo bwemewe n’amategeko ariko ngo ngo basanganywe amakimbirane ashingiye ku gucana inyuma. Ngo ubwo Damien yavuganaga n’iyo nshoreke ye, yari yaranguruye ijwi rya telefone (Loud Speaker/Haut Parleur) atazi ko umugore we amwumva ariko ngo yari yikinze hafi aho yumva ibyo avugana n’iyo nshoreke ye bariho “bamutuka.” Uyu mugore wahise agira umujinya w’umuranduranzuzi, yahise afata ikibiri ahita ashumika inzu babagamo irashya irakongoka n’ibyari biyirimo byose birimo na Moto. Inzu n’ibyari biyirimo byabaye umuyonga/Intyoza Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyamiyaga, Kubwimana Jean de Dieu, yabwiye ikinyamakuru INTYOZA dukesha iyi nkuru ko uyu muryango wari usanzwe ufitanye amakimbirane dore ko n’umugabo yabyaye abana hanze. Moto yahiye iba ihinduka inyuma/Intyoza Uyu muyobozi agira inama abaturage kujya bagaragaza ibibazo nk’ibi hakiri kare kugira ngo inzego z’ubuyobozi zibishakire umuti bitaragera ku rwego rwo guteza ingaruka zikomeye nk’izi. Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV

2 Responses
Kamonyi: Umugore yumvise umugabo we n’undi mugore ‘bamutukira’ kuri telefone ahita atwika inzu n’ibirimo biba umuyonga
Byaribyiza kubimenyesha, abayobozi, ariko mwibukeko hari nabayobozi, umuntu yiyambaza ntibumve, ikibazo, ahubwo bakacyumva neza, ibibazo barangiye, urugero haru mugore nzi jyewe neza, utuye kugisozi buri munsi yiyambaza, abayobozi ntiba mukemurire, ikibazo, ubwo, umunsi yafashe, umwanzuro wokugira nabi bazasobanura gwiki koko