Umuturage witwa Nsabimana Emmanuel ku mugoroba wo ku wa Gatanu tariki ya 08 Mutarama 2021, mu Mudugudu wa Gishyeshye, Akagari ka Gishyeshye, Umurenge wa Rukoma, akarere ka Kamonyi, yatemwe na Benimana François uzwi ku izina rya Nkera bivugwa ko ubu amaze gutema abantu batanu ariko agakomeza kwidegembya. Uyu Nkera ubusanzwe wiyita Inkeragutabara yatemye Nsabimana batazira Nsabiri afatanyije n’uwitwa Kirabura Samuel mwene Gasasira Martin, wakubise mu mutwe Nsabimana icyuma bakoresha mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro nk’uko abaturage babitangarije BWIZA. Ababibonye batangarije BWIZA ko Nsabimana yatemeshejwe umuhoro na Nkera mu gihe Kirabura we yamujombaguraga igisongo bacukuza mu kirombe cy’amabuye y’agaciro mu mutwe. Abaduhaye amakuru ntibifuje ko amazina yabo atangazwa ku bw’umutekano wabo bavuga ko Nsabimana yaviririranaga biteye ubwoba. Umwe muri bo ati ” Yahingutse (Nsabimana) avirirana biteye ubwoba, yavugaga ko bashakaga kumwica ku bw’amahirwe aba arabacitse, umupira yari yambaye wari wabaye amaraso gusa.” Undi ati ” Aba batipe (Nkera na Kirabura) bari basinze, nanjye Twahuriye mu Mugwato bavuye kwa Ndayisenga (ucuruza inzoga) nanjye bari bagiye kundangiza, nkera yakaraze umuhoro yari afite ngira ngo birandangiranye.” Nsabimana yabwiye BWIZA ngo ” Bantemye ubwo nahuraga nabo avuye mu kazi. Bankubise imihoro itatu mu mutwe. Nta kibazo nari mfitanye nabo. Mukuru wa Nkera w’umukire ni we wanjyanye kwa muganga, barampfuka, ansigayo. Mukuru we atanga amafaranga abayobozi bakabihishira, bakabunga.” Nkera amaze gutema abatari bake kandi arakomeje Bakomeza bavuga ko uyu Nkera amaze gutema abantu benshi kandi ngo nta na rimwe yari yabihanirwa, uyu ati “Nkera aba afite uduceri (amafaranga) ahari hari uburyo yegera abayobozi bakamukingira ikibaba ntafungwe.” Bakomeza bavuga abantu Nkera amaze gutema abarimo Tuyizere, uzwi nka Suwede na Saveri. Nsabimana yabwiye BWIZA ko ubuyobozi bukwiriye guhagurukira ikibazo cy’umutekano kuko uyu Nkera amaze gutema abantu batanu na we arimo ariko ntakurikiranwe. Ati ” Harimo amatsinda y’ibihazi menshi.” Avuga ko abandi batemwe na Nkera atabibuka amazina. Ku ruhande rwa Kirabura ngo mu buzima busanzwe akenshi ngo akora mu mabuye y’agaciro, ayo akuyemo ahanini ngo ayamarira mu biyobyabwenge birimo n’inzoga bise Tigo icuruzwa n’uwitwa Ndayisenga wo mu Mugwato, uyu musore kandi ngo afatirwa mu rusimbi kenshi. Undi muturage ati ” Reba bari basinze, ni Tigo (inzoga y’inkorano) banyweye kwa Ndayisenga, bari bafite icyuma n’igisongo bari bagiye gucurisha.” BWIZA yavuganye n’Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, SSP Theobald Kanamugire kuri iki kibazo n’ibibazo by’abatemwa, abakubitwa biri mu Karere ka Kamonyi mu Murenge wa Rukoma. Afande Kanamugire ati ” Ibyo bibazo twatangiye kubikemura, abatemye umuntu barafashwe, uwo John hari gukurikiranwa iby’uko uwo mwana ari mineur [utujuje imyaka y’ubukure] ikirego cyaratanzwe naho abakomerekeje Nsabimana ubu bari gushakishwa. Nta bibazo by’umutekano bidasanzwe biri i Rukoma uretse urwo rugomo rugenda ruboneka.” Avuga kuri ubu polisi iri mu nzira nziza yo guhangana n’ibyo bibazo by’urugomo rukorwa n’ibihazi kuko ibikurikirana. Yasabye abaturage kumenyesha polisi buri kibazo bagize, ikabafasha. Yanenze abihutira kugana itangazamakuru aho kujya gutanga ikirego ngo bafashwe. Ati ” Nta mupolisi wamenya ko umuturage yahohotewe ngo yiryamire abyihorerere.” Mu nkuru zitandukanye BWIZA yabagejejeho, yagarutse ku kibazo cy’umutekano muke mu batuye Akagari ka Gishyeshye mu Murenge wa Rukoma. Abaturage bavuga ko hari ibihazo byinshi birimo Dodiye wiyise umwami w’ishyamba rya Murambi, John warongoye umwana w’imyaka 15 ariko ubuyobozi bukaryumaho, Nkera n’abandi barimo Kirimbuzi na Gasake. Abaturage basaba ubuyobozi kubarindira umutekano bukabakiza ibihazi bitaba ibyo bakabafata nk’ababishyigikiye cyangwa bikaba bibaha ruswa, urugomo bikora ntirwitabweho. Wasoma izi nkuru ku kibazo cy’umutekano mu Murenge wa Rukoma:

Nsabimana watemwe na Nkera


