#Kamonyi: Umuturage yatsinze urubanza mu myaka itatu ishize ariko ntirurarangizwa

Sangiza iyi nkuru


Bamwe mu baturage bo mu murenge wa Musambira, Akarere ka Kamonyi, bavuga ko baburana imanza bakazitsinda ndetse baranazitanzeho amafaranga menshi ariko bakababazwa n’uko zitarangizwa.

Uyu muturage agaragariza Urwego rw’ Umuvunyi, n’ ubuyobozi muri aka karere ikibazo cy’ urubanza yatsinze, ariko rumaze hafi imyaka 3 rutarangizwa.

Iki kibazo cyo gutinda kurangirizwa imanza, ngo hari n’abandi bagihuriyeho bo muri aka gace, banasangiye ingaruka zishingiye ku kudahabwa ibyo amategeko abemerera, nyamara ngo baratakaje amafaranga bakurikiranira imanza.

Umuvunyi wungirije ushinzwe gukumira no Kurwanya akarengane, Odette Yankurije avuga ko gutinda kurangiza imanza bigaragara hirya no hino mu turere, kubera ahanini abatsindwa imanza ntibihutire gushyira mu bikorwa ibyo bategetswe.

Radio dix dukesha iyi nkuru ikaba itangaza ko n’ abahesha b’ inkiko, ngo batari ab’ umwuga, batinya kwirengera ingaruka, nabo bakabigiramo uruhare mu gutinza irangizwa ry’imanaza.

Raport y’ urwego rw’ umuvunyi igaragaza ko mu mwaka wa 2016-2017, rwakiriye amadosiye 49 asaba irangizwa ry’ imanza, n’amadosiye abarirwa mu ibihumbi 2981 y’ imanza abaturage basabaga gusubirwamo, kuko ngo barenganijwe.

Muri uyu mwaka wa 2017-2018, urwego rw’ umuvunyi ngo rukaba rutanga icyizere ko ruzasesengura 85% by’ ibibazo birebana n’ imanza zisabirwa kurangizwa.

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
@Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *