Kampala: Abana b’imfubyi Radio yafashaga zabonye undi muterankunga w’umuherwe

Sangiza iyi nkuru

Hashize ibyumweru bisaga bitatu umuhanzi Radio avuye kuri iyi si ya Rurema, uyu musore n’ubwo yapfuye akiri muto benshi bagiye bamuvuga ibigwi ko ibikorwa byiza yakoze, byacaga amarenga ko atazarama, bityo akaba yari afite ikigo cy’imfubyi yafashaga i Kampala, ubu kikaba cyabonye undi muterankunga.
Nyuma y’urupfu rwa Radio, abana b’imfubyi yafashaga bagaragaye kuri za televiziyo zo muri Uganda zisaba umugiraneza w’umutima wabishobora ko yabafasha, ko umubyeyi wabo Radio yapfuye bakaba barasigaye bupfubyi  ubugira kabiri.
Umuherwe Kamulegeya Shariff, wakozwe ku mutima n’amarira y’abo bana, ngo akaba yatangiye ibikorwa byo gufasha aba bana bo mu Kigo ikinyamakuru Ugandabiz dukesha iyi nkuru kitatangaje, ubu akaba yabahaye matela, ibiribwa ndetse n’ibindi bikoresho bitandukanye.
Uyu muherwe yavuze ko azakomeza gufasha aba bana Radio yafashaga mu rwego rwo gukomeza kumwibuka, ati “Tuzakomeza dufashe aba bana tunibuka inshuti yacu Radio, yari inshuti nziza, ubwitonzi bwe ni ubwo kwigirwaho”.
Ku wa 1 Gashyantare 2018, nibwo Radio yapfuye, nyuma y’iminsi mike yari amaze muri koma nyuma yo gukubitirwa mu kabari, bikamuviramo guta ubwenge agakubita umutwe ku makaro.
Radio yavuzwe ibigwi na benshi, ko yari umuntu ufasha abatishoboye mu miryango, imfubyi, abapfakazi… by’umwihariko ngo akaba yarafashije abahanzi benshi kugirango bazamure impano zabo, mu gihe cy’imyaka 10 yari amaze muri muzika, aririmba mu itsinda Goodlyfe.
Kanda kuri SUBSCRIBE ujye ubona ibiganiro n’indirimbo bishya

YouTube player

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *