rema.jpg

Kampala: Bavugishijwe ku bw’amashusho ya The Ben na Rema yagiye hanze

Sangiza iyi nkuru

Abantu n’ibitangazamakuru muri Uganda by’umwihariko mu Murwa Mukuru Kampala bavuze menshi nyuma yo kubona amashusho ya The Ben na Rema Namakula mu ndirimbo nshya yitwa ” This is Love” yashyizwe hanze.

Ikinyamakuru Bigeye cyandika imyidagaduro cyagarutse kuri iyi ndirimo y’iminota 3 n’amasegonda 34, kivuga ko inkuru yacyo ikinnye neza mu mashusho hagati ya Rema na The Ben. Gitangaza ko ibi ari bimwe mu bintu biri kugarukwaho cyane mu Mujyi wa Kampala.

Kivuga ko Rema nyuma yo gutandukana na Eddy Kenzo, agashakana na muganga Hamza Ssebunya, iyi ari imwe muri videwo irimo scenes (urubuga) zitandukanye zigaragaza urukundo.

Rema aho ngo yigaragaje koko nk’umuntu nanone bisanzwe bizwi ko azi kuririmba urukundo. Ibi yagiye abigaragaza mu ndirimbo ze zitari nke nka Linda yafatanyije na Chris Evans, Lowooza Kunze n’izindi. Azwiho gukurura abagabo bitewe n’uko ateye cyane ku kuba agira utwobo ku matama iyo asetse (dimples/fossettes).

Amashusho y’iyi ndirimbo yayobowe na Hanscana, umwe mu beza muri Afurika y’Iburasirazuba ndetse amajwi atunganywa na Nessim Pan Production muri sitidiyo yitwa Short Gun studios.

rema.jpg

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *