Kampala: Desire Luzinda avuga ko yanga urunuka indirimbo ye

Sangiza iyi nkuru

Desire Luzinda, umuhanzikazi wo mu gihugu cya Uganda, yatangaje ko indirimbo ye “Mubiite” ayanga mbere y’ibindi byose, ibintu utapfa kumva bisohoka mu kanwa k’abandi bahanzi.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Yagize ati: “’Iriya ndirimbo inyibutsa papa wanjye mu bwana, niwe nayikoreye, niyo irimo gukinwa kuri radio ndayumva ikanyibutsa, yarampamagaye arampohotera ku bw’impamvu nanjye ntazi, ntabwo nigeze mvuga amazina ye ariko yarabikoze…., iyo nyumvise ingarura muri ibyo bihe bigatuma nyanga”.
desire2
Desire Luzinda ni umuhanzikazi w’imyaka 32 y’amavuko, akaba akomoka mu gihugu cya Uganda ari naho akorera umuziki.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Yamenyekanye cyane kuva muri 2014, ubwo umusore w’inshuti ye yamushyiraga ku Karubanda, amafoto yamufotoye yambaye ubusa ubwo bashwanaga agahita ayashyira kuri internet.
Uyu mukobwa azwi ku indirimbo: Kimala, Ebyama,Nyumirwa Nyo…Naho iyi Mubiite avuga ko yanga yayishyize hanze muri 2010, ikaba yarakorewe muri No-End Entertainment (audio) naho video ni muri Nnyonjo Video Productions .
Kanda hano wumve iyi ndirimbo:
ruz
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
@Theoneste/Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *