Kampala: Erias Lukwago arahakana ko yaguzwe n’umuryango wa Museveni

Sangiza iyi nkuru

Umuyobozi w’Umujyi wa Kampala, Erias Lukwago, usanzwe udacana uwaka na perezida Museveni, akaba amaze iminsi ashinjwa guhabwa bituga ukwaha ngo acishe macye, yahakanye aya makuru yivuye inyuma avuga ko nta shingiro afite.

Lukwago yavuze ko aya makuru avuga ko yaba yarahawe inkunga mu ibanga na leta ari ibinyoma byihishwe inyuma na bamwe mu bayobozi muri guverinoma bagamije kumuharabika nk’uko Chimpreports dukesha iyi nkuru ivuga.

Itangazamakuru ryo muri Uganda ryari riherutse gutangaza ko Lukwago yahuye na murumuna wa perezida Museveni, gen. salim Saleh bakemeranya ko inzu ye bazamufasha kongera kuyubaka ku nkunga ya miliyari 3 z’Amashilingi ya Uganda.

lukwago

Lukwago yagize ati: “ Nanze kubonana n’umuryango wa Kaguta n’igihe ibiro byanjye byari bifunze ariko ibi byatangajwe byangizeho ingaruka mu mutwe .” Yakomeje avuga ko nta masezerano nk’aya yagiranye n’umuntu uwo ari we wese wo mu muryango wa perezida ndetse n’abari muri guverinoma. Ibi Lukwago akaba yabibwiye abanyamakuru kuri uyu wa Kane mu biro bye kuri City Hall, aho yavuze ko nta muntu wo muri leta ateganya guhura nawe ngo bavugane kuri politiki y’umujyi cyangwa igihugu.

Twababwira ko Erias Lukwago muri manda ye ya mbere nka mayor w’Umujyi wa Kampala nyuma yo gutorwa mu 2011, yaje guhagarikwa ashinjwa imikorere mibi no gukoresha umwanya we nabi kuwa 25 Ugushyingo 2013, ariko aza kongera kugaruka ku mwanya we kuwa 28 Ugushyingo 2013 nyuma y’aho umucamanza w’Urukiko Rukuru, Yasin Nyanzi ategekeye minisitiri wa Kampala, Frank Tumwebaze guhagarika gushyira mu bikorwa imyanzuro y’urukiko yari yatumye ahagarikwa.

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
 
 
Dennis Ns./Bwiza.com

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *