Kampala hari umwuka w’ubwoba

Sangiza iyi nkuru

Mu Murwa Mukuru wa Uganda, Kampala haravugwa umwuka w’ubwoba mu gihe abaturage bazindukiye mu matora ya perezida.

Umunyamakuru wa BBC uri i Kampala, Catherine Byaruhanga yavuze ko ” Kampala hari umwuka w’ubwoba, umutekano wakajijwe n’abapolisi n’abasirikare, abaturage bamwe batinye kujya gutora.”

Atangaza ko Robert Kyagulanyi uzwi nka Bobi Wine, yatoreye ku biro by’itora biri hanze gato y’Umujyi wa Kampala aho batoreye.

Bobi Wine yavuze ko kwibona ku rupapuro rw’itora byasubije ibitekerezo bye mu nzu bita ‘ghettos’ yakuriyemo, mu cyaro, no ku nshuti ze.

Perezida Museveni yatoreye mu burengerazuba mu gace k’icyaro aho akomoka anafite urugo.

Ni ingorabahizi kumenya ibir kubera mu matora yo muri Uganda cyane ko internet yafunzwe. Abaturage bamwe bahunze ibice by’imijyi, bajya mu cyaro aho byitezwe ko hataba akavuyo kenshi kaba gakomotse ku mvururu z’amatora.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *