Igipolisi cya Uganda muri Kampala cyafashe abapolisi 10 bafunzwe bazira ibirego byo kwambura miliyoni 146 z’amashilingi abantu bakekwaho kwiba umuturage w’Umurundi miliyoni 407 z’amashilingi ku itariki ya 27 Mata 2023 .
Abagabo batatu bari kuri moto, nk’uko bivugwa n’ubugenzacyaha, bashikuje igikapu kirimo amadorari 110.000 (Miliyoni 407 z’amashilingi ya Uganda) na Ama-Euros700 (miliyoni 2.9 z’amashilingi) uwahohotewe nyuma gato yo gusohoka mu biro b’ivunjisha muri Makindye, mu nkengero z’umujyi.
Umwenegihugu w’u Burundi yataye ubwenge nyuma yo gutakaza amafaranga, ariko abakorerabushake baramutabara mbere yuko umwe mu bamufashije aterefonnye umupolisi azi kugira ngo abimenyeshe abashinzwe umutekano.
Abashinzwe iperereza bamenye ko uwo yahamagaye abapolisi bashinzwe ubutasi ku byaha (Crime Intelligence) kuri sitasiyo ya Polisi ya Katwe bahise batabara bihuse.
Nyuma yo kubona uwibwe bamusezeranyije ko bazamufasha nyuma yo gusobanura uburyo amafaranga ye yibwe n’abagizi ba nabi batazwi.
Amakuru aturuka hafi y’iperereza avuga ko abapolisi bashinzwe iperereza ku byaha, batabimenyesheje abayobozi babo cyangwa ngo bafungure dosiye mu buryo busanzwe bwo gukemura ibibazo, ahubwo ko bukeye bwaho bakurikiranye aba bakekwa i Gangu, Masajja mu gice cya Makindye nk’uko tubikesha Daily Monitor.
Aba bapolisi babonye amafaranga atari yakoreshejwe aho hantu bafata abajura babajyana kuri sitasiyo ya Polisi ya Katwe. Nk’uko bisabwa, bashyikirije dosiye bagenzi babo bo mu buyobozi bushinzwe ubugenzacyaha.
Byose byasaga naho bituje, mbere y’uko abakekwaho icyaha babwiye ababahataga ibibazo ko abapolisi babataye muri yombi bamuritse amafaranga make ugereranyije n’ayo bari babafatanye, bituma abahigaga abagizi ba nabi ari bo btangira guhigwa.
Mu kanya gato, abo bapolisi barafashwe bafungwa iminsi ibiri kuri sitasiyo imwe ya Polisi ya Katwe aho bafungiye abakekwaho ubujura bafatiye muri Makindye.
Abashinzwe iperereza bahisemo ibirego by’ubujura bukabije ku bashinzwe kubahiriza amategeko kubera ko ibikorwa byabo byo guta muri yombi abakekwaho icyaha cya mbere no kugaruza amafaranga byabayemo gukoresha imbunda.
Bafunzwe amasaha 48 bararekurwa, nk’uko amakuru menshi kuri iki kibazo avuga.
Patrick Onyango, umuvugizi wa Polisi mu mujyi wa Kampala, yemeje ko hari gukorwa ibishoboka kugira ngo amafaranga yose yibwe agaruzwe ngo ashyikirizwe nyirayo.
Yavuze ko abo bapolisi batangarije abashinzwe iperereza ko babonye amadorari 20.000 (Shs74m) na Euro500 (Shs2.1m), akaba habura 90.000 (Shs333m) n’Ama-Euro 200 (Shs840.000) ugereranije n’ayibwe yose.


