Umuyobozi w’ishami rirwanya iterabwoba muri Polisi y’u Rwanda,Assistant Commissioner of Police (ACP) Denis Basabose, asanga abafite kampani zishinzwe umutekano ku nyubako zitandukanye badahemba abakozi bakoresha ko ntacyo baba bashoboye bityo ko bagomba kuva mu bucuruzi.
Ibi ACP akaba yabivuze kuri uyu wa Kane tariki ya 23 Werurwe 2017 mu nama yari igamije kujya impaka ku mbogamizi no kunoza imikoranire hagati y’inzego zishinzwe umutekano hafatwa ingamba ku bibangamiye umutekano muri iki gihe cyane cyane iterabwoba
Agaruka ku kuba hari bamwe mu bashinzwe umutekano mu nyubako zitandukanye usanga basinzirira ku kazi abandi bagata akazi , ugasanga hari n’abatita ku mutekano w’ibintu n’abantu binjira muri izi nyubako ahanini biba bishingiye ku kuba abakoresha babo batabahemba abandi ntibabahembe neza ukanasanga bamwe bakora cyane kandi ntibabone ikiruhuko.
ACP Basabose akaba yasabye ko abakoresha ba Kampani zishinzwe umutekano bakongera umubare w’abakozi kandi ko uwo bizagaragara ko yambura bikazamugaruka ati’’ Nituzajya dusanga hari hari Kampani idahemba abakozi tuzajya tuyifungira ibyo mu byumve ’’
Yungamo ati’’ Abakoresha badahemba bagomba gufungirwa bakava muri business kuko ntabwo baba bashoboye ahubwo baba bateza umutekano muke aho kugira ngo bawucunge’’
Akaba yagiriye inama abayobozi ba Kampani z’umutekano yo gushyiraho ingamba zihamye mu gucunga umutekano w’izo nzu zihurirwamo n’abantu benshi kuko ari byo buryo bwiza bwo kuzirinda icyazihungabanyaho umutekano.
ACP kandi akaba yabasabye gukomeza inzira barimo ariko bakanashakisha uburyo bushya bwahangana kandi bukarusha imbaraga uwashaka guteza umutekano muke.
Yasabye abayobora ziriya kompanyi guhora bagenzura imiterere y’akazi n’abakozi babo ,aho bibaye ngombwa bagasaba inkunga y’impuguke zaba izo muri Polisi n’ahandi kuko bafite ibyo babafasha.
Ati:” Mugomba kugaragaza imbogamizi kandi mugashyiraho ingamba zagabanya cyangwa zigahangana n’ibikorwa by’abanzi b’umutekano .”
Yaboneyeho gusaba abayobozi b’Umujyi wa Kigali gufatanya na Polisi y’u Rwanda kuzajya bakora igenzura rihoraho ku buryo umutekano wa ziriya nyubako ucunzwe.
Aha yagize ati:” Inyubako rusange zose zikwiriye kugira icyemezo cy’umutekano mbere y’uko zikorerwamo. ”
Yagaye kandi abafite akamenyero ku gushaka gukoresha abarinzi badafite ubunyamwuga ahahurirwa n’abantu benshi kuko bishobora guha abakora iterabwoba icyuho, aho yagize Ati” Abakoresha inyubako bagomba guhitamo kompanyi zishoboye kandi nazo zigahitamo abarinzi b’abanyamwuga .”
Yabasabye guhora bafite ingamba zirimo ubugenzuzi buhoraho ku bo bakoresha kuri ziriya nyubako ndetse no gutunga ibikoresho bigezweho mu kazi kabo.
Abashinzwe umutekano ku nyubako zitandukanye bavuze ko iyi nama yabaye ingirakamaro kandi ibahumura kuri bimwe bihungabanya umutekano ahantu nka hariya.
Robert Musonera ushinzwe umutekano kuri Hotel des Milles Collines yashimiye ubuyobozi bwategiye inama ndetse n’ibyayivugiwemo maze anizeza ko bizubahirizwa byose.
Mugenzi we ushinzwe umutekano kuri Hotel Beausejour witwa Rubayiza Aloys, yavuze ko nyuma y’iyi nama agiye gutegura imikorere myiza aho ashinzwe kuyobora aho yagize ati:” Nize byinshi ku birebana no gusaka abinjira muri hotel, ubu ngiye gukora impinduka cyane cyane mu gukora icyatuma hangirika bike mu gihe cy’impanuka. ”
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Iyi nama yahuriyemo abayobozi muri kompanyi zigenga zishinzwe umutekano, abakorera ubucuruzi butandukanye ku nyubako zihuriramo abantu benshi nk’amahoteli ndetse abashinzwe umutekano kuri izo nyubako,Umujyi wa Kigali na Polisi, ikaba yagarutse ku buryo afatwa ingamba ku bibangamiye umutekano muri iki gihe cyane cyane iterabwoba.
Bamwe mu bakozi bakorera Kampani zishinzwe umutekano bakaba barakunze kugaragaza ko hari abakoresha badahemba abandi ntibahembe neza naho abandi bakabakoresha nta kiruhuko babona.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Gabriel Habineza/Bwiza.com


