Umukandida ku mwanya wa perezida muri Equateur, Fernando Villavicencio, wakunze kunenga cyane ruswa ndetse n’ibyaha byateguwe, kuri uyu wa Gatatu, itariki 9 Kanama, yiciwe mu gikorwa cyo kwiyamamaza, nk’uko byatangajwe n’abayobozi, mu gihe ubugizi bwa nabi bwinshi muri iki gihugu bushinjwa abacuruza ibiyobyabwenge.
Ibitangazamakuru byaho byavuze ko amasasu agera kuri 30 yarashwe mu gikorwa cyabereye mu majyaruguru y’umurwa mukuru Quito. Amashusho ya videwo yashyizwe ku mbuga nkoranyambaga yerekanaga Villavicencio kwinjira mu modoka nyuma y’ibi birori, mbere y’uko humvikana urusaku rw’amasasu n’urw’abantu.
Polisi ya Equateur na Minisiteri y’umutekano w’imbere mu gihugu ntibigeze basubiza ibyifuzo byinshi bisaba gutanga ibisobanuro birambuye kuri ubu bwicanyi nk’uko tubikesha Reuters, ariko Perezida ucyuye igihe Guillermo Lasso yemeje ko abapolisi baturikije neza grenade yasizwe n’abicanyi.
Mu magambo ye, Lasso yagize ati: “Iki ni icyaha cya politiki, gifite imiterere y’iterabwoba, kandi ntidushidikanya ko ubu bwicanyi ari ugushaka guhungabanya inzira y’amatora”.

Lasso yatangaje iminsi itatu y’icyunamo ndetse n’ibihe bidasanzwe mu gihugu, avuga ko ingabo zigiye gukusanywa kugirango zirinde umutekano. Yongeyeho ko gutora perezida mushya bizakomeza nk’uko biteganijwe ku itariki ya 20 Kanama.
Ubushinjacyaha Bukuru bwavuze ko umuntu ukekwaho icyo cyaha yaje gupfa azize ibikomere yakuye mu kurasana n’abashinzwe umutekano. Uko kurasana kwanakomerekeyemo abandi bantu icyenda, barimo umukandida mu nteko ishinga amategeko n’abapolisi babiri.


