Nyuma yo kwirukana uwari umutoza w’ikipe y’igihugu Amavubi Jonathan Mckstry igahabwa Kanyankore Yaounde usanzwe utoza APR Fc, ngo yitezweho impinduka no guhesha ishema u Rwanda binyuze mu bwitange n’ubushobozi azwiho.

Ibi byagarutsweho nyuma y’uko FIFA isohoye urutonde rugaragaza ko ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi , yasubiye inyumaho imyanya 10, bigashyira mu majwi Mckstry ko ariwe wagize uruhare mu gutuma isubira inyuma.
Impinduka uyu mutoza azanye ngo harimo kwibanda ku bakinnyi bakina mu gihugu imbere, ibyo bikazanamufasha mu kwitwara neza ku mukino uzahuza Amavubi n’ikipe y’igihugu ya Ghana mu ntangiro z’ukwezi gutaha.
u Rwanda ruzakina uyu mukino usoza amajonjora yo gushaka itike yo kujya mu gikombe cya Afurika cya 2017 kizabera muri Gabon, nta cyo ruharanira dore ko rufite umwanya wa gatatu mu itsinda rya 8, n’amanota 6 mu mikino 5 rwakinnye.
Kanyankore Yaounde byatangajwe ko yeguriwe Amavubi by’agateganyo kuri uyu wa kane yungirijwe na Eric Nshimiyimana, nyuma yuko uwari usanzwe ari umutoza mukuru Mckstry yeretswe imiryango ashinjwa kudindiza imikinire y’iyi kipe.
Mbere yo kwirukanwa akaba yari yarandikiwe ibaruwa na MINISPOC imusaba gutanga impamvu Amavubi atarenga umutaru gusa nyuma ubusobanuro yatanze ntibwanyura iyi Minisiteri ihitamo kumwirukana.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Ikipe y’igihugu y’u Rwanda, iratangira umwiherero bitarenze mu mpera z’iki Cyumweru, aho izakina na Ghana Black Stars mu mukino uzabera mu mujyi wa Accra tariki ya 3 Nzeli 2016.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Ndacyayisenga Fred@Bwiza.com


