Umuraperi Ye uzwi nka Kanye West avuga ko abirabura bagenzi be bakomeje kumwibasira babitewe n’urukundo akunda Perezida Donald Trump.
Bamwe mu birabura bo muri Amerika ntibahwemye kugaragaza ko batishimira uburyo Kanye West ashyigikira Trump, benshi babona nk’umugabo ushyigikiye irondaruhu mu gihugu cye.
Uyu mugabo avuga ko hari abakomeje gutegura icyamugirira nabi bitwaje uruhande ahagazeho muri politiki.
Abinyujije ku rukuta rwe rwa twitter, Kanye West yavuze ko atazigera atezuka ku gushyigikira Trump muri uyu mwaka wa 2018 yambara ingofero ya MAGA ( Make America Great Again) bivuga ugenekereje “ Amerika yongere ibe agatangaza nanone”. Iyi ikaba ari intero ya Donald Trump
Ati ” Kuva ubu, nzajya ndirimba nambaye ingofero yanjye. Imana iri ku ruhande rwacu. 90% by’abirabura ni Abademokarate, ntibazigera bampa amategeko. Trump iminsi yose.”

[penci_related_posts taxonomies=”undefined” title=”Izindi nkuru wasoma” background=”” border=”” thumbright=”no” number=”4″ style=”list” align=”none” displayby=”recent_posts” orderby=”random”]

Inshuro nyinshi abirabura bo muri Amerika bagiye banenga Kanye West ku ngingo yo gushyigikira Trump n’ishyaka rye ry’Abarepubulikani ( Republican )ariko akabima amatwi.


