Umuraperi Ye wamenyekanye cyane nka Kanye West yamaze guhagarika gukoresha imbuga nkoranyambaga zirimo twitter na instagram.
Uyu mugabo afashe iki cyemezo nyuma yaho abantu benshi bamwibasiye bamunenga bitewe no gushyigikira ibitekerezo bya Perezida Donald Trump.
N’ubwo Ye ataratangaza impamvu yamuteye guhagarika gukoresha izi mbuga nkoranyambaga, birakekwako yaba yabitewe no kuba abantu bari bamumereye nabi kubera gushyigikira Trump bashinjapolitiki y’irondaruhu nk’uko The Hill ibitangaza.
Kuwa Gatandatu w’icyumweru gishize,mu kiganiro na NBC, yagaragaye yambaye ingofero yanditse ho ngo ‘Make America great again’ ugenekereje bivuga ngo ‘Kongera kugira Amerika igihangange”. Uyu mugabo yagaragaje ko ashigikiye Trump.
Yagize ati” Abantu benshi b’abazungu bajya bamabaza impamvu nkunda Trump, Njye mbabwira ko Trump iyo aza kuba agira irondaruhu tuba twaramaze kwimuka tukajya gutura ahandi”

Kanye West amaze iminsi atanga ibitekerezo bitandukanye muri Politiki. Uyu mugabo aherutse kuvuga ko ubucakara bw’abirabura muri Amerika nta kibazo abibonamo.


