Kapiteni w’Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda, Bizimana Djihad, yerekeje muri Al Ahli Tripoli SC yo muri Libya avuye muri Kryvbas Kryvyi Rih yo muri Ukraine.
Uyu mukinnyi w’imyaka 28 yasinye muri iyi kipe y’ubukombe nyuma y’umwaka n’igice muri Kryvbas, aho yagiriye ibihe byiza, anahatana mu marushanwa ya UEFA Europa League.
Bizimana agiye gusanga muri Al Ahli Tripoli mugenzi we Manzi Thierry ndetse n’umutoza Didier Gomes Da Rosa, bombi babanye muri Rayon Sports.
Uyu mukinnyi yatangiye umupira muri Etincelles FC mbere yo gukina muri Rayon Sports na APR FC. Nyuma, yerekeje i Burayi, akinira Waasland-Beveren na KMSK Deinze zo mu Bubiligi, mbere yo kujya muri Ukraine.
Mu butumwa yageneye Kryvbas, Bizimana yashimiye iyi kipe n’abakunzi bayo, avuga ko azakumbura buri umwe.


