Kapiteni w’amavubi Bakame yatangaje byinshi nyuma yo kunyagirwa 4-1 Na Algérie

Sangiza iyi nkuru

Mu mikino ine Amavubi yakiniye i Tunisie yitegura imikino ya CHAN 2018 muri Maroc nta numwe babashije gutsinda, nyuma yo kunyagirwa n’ikipe y’igihugu cy’Algérie 4-1, abakinyi batandukanye barongojwe imbere na Kapiteni wabo Bakame batangaje ko nubwo bahagaze nabi ndetse bakaba batumvikana neza mu kibuga ngo gusa bafite intego yo kugera ku mukino wa nyuma muri iri rushanwa rya CHAN 2018.
Mu rwego rwo kwitegura neza imikino ya CHAN izatangira kuri uyu wa Gatandatu muri Maroc, ikipe y’igihugu cy’u Rwanda Amavubi yakinnye imikino ine i Tunisie n’amakipe y’ibihugu bitandukanye Algérie,Liberia na Libyie gusa uwa Sudani wo ntiwabashije kurangira kubera abakinnyi bashyamiranye ku mpande zombi, iyi mikino yakinywe mu rwego rwo gukaza imyitozo no kumenyera ikirere gusa nta mukino numwe Amavubi yabashije gutsinda.
Ubwo bakinaga mukino wanyuma wabahuzaga na Algerie, abakinnyi b’amavubi ntabwo baje gutanga icyizere ku bakunzi babo kuko baje kunyagirwa ibitego 4-1,yaba kapiteni Bakame na Visi kapiteni we Djihad batangaje ko imyitwarire mibi y’abakinnyi no guhagarara nabi mu kibuga byatumye bo ubwabo batumvikana neza mu kibuga bityo amabwiriza bahawe n’umutoza ntibabasha kuyubahiriza bibaviramo gutsindwa ibitego bitatu mu minota 30 y’igice cya mbere.
Bakame ati « twahuye n’ikipe iturusha experience gusa kuruhande rwacu ntabwo twabashije gukurikiza amabwiriza nkuko umutoza yabyifuzaga twinjiye mu mukino nabi,gusa ni umukino udusigiye isomo kuburyo rizadufasha mu mikino yindi itaha, turasabwa gukosora amakosa, muri marikage, ba myugariro bakavugana bihagije ndetse na ba rutahizamu bakabasha kubyaza umusaruro amahirwe menshi babona.
Visi kapiteni Djihad Bizimana ntiyagiye kure kubyo kapiteni we yatangaje gusa bose batsindagira ko binjiye mu mukino bakerewe kandi amakosa bakoraga Algérie ihita iyabyaza umusaruro
Djihad ati « umukino wari mwiza, twakinnye n’ikipe nziza gusa twatinze kwinjira mu mukino kuko mu minota 20 byari bimaze kuba ibitego bibiri, ku munota wa 30 byari bimaze kuba 3, gusa nyuma yaho twaganiriye mu kibuga hagati twumvikana ko twikosora gusa ntitwabashije kubyaza umusaruro amahirwe twabonye.
Yakomeje atanga ishusho rya CHAN bagiye kwitabira agendeye ku mukino bari bamaze kutsindwamo
Ati « urwego rw’umukino tubonye uyu munsi ruei hejuru kandi nirwo rugero tuzahura narwo muri CHAN, uyu mukino udusigiye isomo ry’uko tuzitwara mu mikino iri imbere, tugomba gukosora mu bugarira bacu, abakinnyi bakarushaho kumvikana kandi bakizerana hagati yacu, biramutse bigenze neza n’ubwo hasigaye iminsi mike umukino utaha wa Nigeria twazitwara neza ntakabuza »
Djihad yakomeje akomoza ku ntego zabajyanye muri Maroc avuga ko ntayindi ntego atari ukugera ku mukino wa nyuma wa CHAN kandi abona bakoze cyane babigeraho
Ati « tageti ninkayandi makipe yose ntabwo twaje hano gutembera ,ntabwo twaje kureba uko Maroc iteye,twaje muri CHAN byibuza kugira ngo tugere ku mukino wa nyuma kandi tuzabikorera,tuzakora cyane kandi tuzakora ibishoboka byose ngo tubigereho »
Dore imikino amavubi azakina mu Itsinda C muri CHAN 2018, azajya akinira mu mujyi wa Tanger wo muri Maroc :
Ku tariki 15/01/2018 : Rwanda vs Nigeria
Ku tariki 19/01/2018 : Rwanda vs Guinée Equatoriale
Ku tariki 23/01/2018 : Rwanda vs Libyie
 
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
 
Eliezer Mutuyeyezu

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *