Karasira Uzaramba Aimable ukekwaho ibyaha birimo guhakana no guha ishingiro jenoside yakorewe Abatutsi yagaragaje ko atizeye abanyamategeko bamwunganira.
Uyu mufungwa umaze igihe asuzumwa uburwayi bwo mu mutwe n’abaganga biganjemo abo muri CARAES Ndera, kuri uyu wa 6 Nyakanga 2023 yabwiye urukiko rukuru, urugereko rwa Nyanza ko azisobanurira iby’uburwayi bwe, nk’uko VOA yabitangaje.
Yabajijwe niba ajya aterugurira hamwe urubanza rwe n’abamwunganira, asubiza ko atabikora kuko atekereza ko bashobora “gushyigikira Leta” kandi ngo Leta imutoteza.
Karasira wemeza ko buri gihe arota yapfuye, yasobanuriye urukiko ko hari ibyo abamwunganira batavuga ku rupfu rw’ababyeyi be n’abavandimwe be, kuko ngo “baba bafite ubwoba” bw’uko na bo bafungwa, bakisanga “bambaye iroza” nka we.
Aba banyamategeko barimo Me Gatera Gashabana birengagije ibyo umukiriya wabo abanenga, bagaragaza ko ahubwo ubuyobozi bw’igororero (gereza) rya Nyarugenge, bubagora iyo bagiye guhura na we ngo bategure urubanza.
Avuye ku bamwunganira, Karasira yageze no ku bacamanza b’uru rukiko, ababwira ko batinye urubanza rwe kuko rukomeye gusa Perezida w’iburanisha, Antoine Muhima we yasubije ko bahuye n’izikomeye kurusumbya.
Urubanza rwasubitswe. Urukiko rwanzuye ko ruzakomeza tariki ya 26 Nyakanga 2023.


