img_20210219_083617.jpg

Karasira Clarisse yasezeranye n’umukunzi we Dejoie (Amafoto)

Sangiza iyi nkuru

Umuririmbyikazi Karasira Clarisse uri mu bakobwa bakunzwe mu muziki Nyarwanda, yasezeranye imbere y’amategeko n’umukunzi we Ifashabayo Sylvain Dejoie.

Ni umuhango wabereye ku biro by’Umurenge wa Rusororo ho mu karere ka Gasabo, ejo ku wa Kane.

Ni nyuma y’uko tariki 08 Mutarama 2021, Ifashabayo yari yafashe icyemezo cyo kwambika impeta uyu muhanzikazi amusaba ko yamubera umugore undi arabimwemerera.

Karasira abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze, yagaragaje ibyishimo bidasanzwe nyuma yo gusezerana n'”Umukunzi we bazabana akaramata.”

Ati: “Gukundwa no gukunda ni umugisha udasanzwe mu buzima. Ndanezerewe cyane ko ejo nasezeranye kubana akaramata n’umwami w’umutima wanjye Dejoie. U Rwanda nirweme rwandereye ubasumbya ubutware, Inkotanyi iteka.”

Amakuru avuga ko Karasira na Ifashabayo bateganya no gusezerana imbere y’Imana bakanakira inshuti n’abavandimwe mu gihe icyorezo Covid-19 cyaba gitanze agahenge.

Clarisse Karasira na Ifashabayo bahuye mu 2017, mu gitaramo cyo kwibuka umuhanzikazi Kamaliza.

Ifashabayo wari mu ikipe itegura iki gitaramo yahuye na Karasira ubwo yari agiye kukimutumiramo, ubucuti bwabo butangira ubwo.

Uko ubushuti bwabo bwazamukaga, ni nako Ifashabayo yagendaga afata izindi nshingano nko gufasha umukunzi we mu by’umuziki n’ibindi.

Mu mpera z’umwaka ushize, Ifashabayo yari mu b’imbere bategurira umukunzi we igitaramo cyo kumurika album ye ya mbere nubwo cyakomwe mu nkokora n’ingamba zo kwirinda Covid-19.

img_20210219_083617.jpg

img_20210219_083613.jpg

img_20210219_083606.jpg

img_20210219_083632.jpg

Kurikira ibiganiro n’ama Video binyura kuri Bwiza TV

Soma Izindi Nkuru

2 Responses

  1. Karasira Clarisse yasezeranye n’umukunzi we Dejoie (Amafoto)
    Ibintu bidushimisha cyane.kurusha ibindi Imana yaduhaye,ni Ubukwe no Kubyara.Byombi ni IMPANO y’Imana.Gusa tugomba kwibuka ko Imana ishaka ko Umugore n’Umugabo “baba umubiri umwe” nkuko Intangiriro 2,umurongo wa 24 havuga.Ikibabaje nuko ababyubahiriza ari bake.Couples nyinshi zicana inyuma,bakarwana, bagatandukana,ndetse bakicana.Amadini amwe nayo akabeshyera Imana ngo ibemerera gutunga abagore benshi.Nkuko Yesu yabisobanuye muli Matayo 19,umurongo wa :6,Imana yihoreye Abayahudi batunga Abagore benshi,ngo kubera ko bali barananiye Imana.Niba dushaka kuzaba muli paradizo,tugomba kumvira Imana muli byose.

  2. Karasira Clarisse yasezeranye n’umukunzi we Dejoie (Amafoto)
    Ibintu bidushimisha cyane.kurusha ibindi Imana yaduhaye,ni Ubukwe no Kubyara.Byombi ni IMPANO y’Imana.Gusa tugomba kwibuka ko Imana ishaka ko Umugore n’Umugabo “baba umubiri umwe” nkuko Intangiriro 2,umurongo wa 24 havuga.Ikibabaje nuko ababyubahiriza ari bake.Couples nyinshi zicana inyuma,bakarwana, bagatandukana,ndetse bakicana.Amadini amwe nayo akabeshyera Imana ngo ibemerera gutunga abagore benshi.Nkuko Yesu yabisobanuye muli Matayo 19,umurongo wa :6,Imana yihoreye Abayahudi batunga Abagore benshi,ngo kubera ko bali barananiye Imana.Niba dushaka kuzaba muli paradizo,tugomba kumvira Imana muli byose.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *