Karim Benzema yegukanye Ballon d’Or ya 2022 ahigitse Umunyafurika

Sangiza iyi nkuru

Umufaransa Karim Benzema usanzwe akinira Real Madrid yo mu gihugu cya Espagne, ni we wegukanye igihembo cya Ballon d’Or ya 2022 gihabwa umukinnyi wahize abandi ku Isi mu mupira w’amaguru.

Hari mu birori byo gutanga ibihembo bitangwa n’ikinyamakuru France Football ku bahize abandi mu mupira w’amaguru ku Isi byabereye i Paris mu gihugu cy’u Bufaransa.

Benzema yegukanye iki gihembo bwa mbere mu mateka ye, nyuma yo gufasha Real Madrid kwegukana ibikombe birimo icya UEFA Champions league ndetse n’icya shampiyona ya Espagne mu mwaka ushize w’imikino.

Uyu Mufaransa yegukanye Ballon d’Or ya 2022 nyuma yo guhigika umunya-SĂ©nĂ©gal Sadio ManĂ© usanzwe akinira FC Bayern MĂĽnich cyo kimwe n’Umubiligi Kevin De Bruyne wa Manchester City waje ku mwanya wa gatatu.

Benzema kandi yabaye Umufaransa wa mbere ushoboye kwegukana Ballon d’Or nyuma y’imyaka 24 Zinedine Zidane yegukanye iki gihembo.

Umunya-Pologne Robert Lewandowski wa FC Barcelona yaje ku mwanya wa kane, cyakora cyo yegukanye igihembo cyitiriwe Gerd Muller gihabwa rutahizamu wahize abandi, nyuma yo kwitwara neza mu mwaka ushize w’imikino.

Benzema yegukanye Ballon d’Or y’uyu mwaka nyuma ya Lionel Messi wegukanye iki gihembo mu mwaka ushize, iba inshuro ya karindwi yari agitwaye.

Uyu munya-Argentine kuri ubu ukinira PSG cyakora cyo muri uyu mwaka ntiyigeze aza mu bahatanira Ballon d’Or nyuma yo kudahirwa n’umwaka ushize w’imikino, ikaba inshuro ya mbere by’umwihariko we na Cristiano Ronaldo batagaragaye muri batatu ba nyuma bahatanira Ballon d’Or kuva muri 2008.

Benzema nyuma yo kwegukana kiriya gihembo yavuze ko ari icyubahiro kuri we, bijyanye no kuba kugitwara byarahoze ari inzozi ze kuva akiri umwana muto.

Uko ibihembo byagiye bitangwa

-Uwatwaye igihembo cy’umukinnyi ukiri muto mwiza kurusha abandi: Pablo Gavi (FC Barcelona)

-Uwatwaye igihembo cy’uwakoze ibikorwa by’urukundo: Sadio ManĂ© (Bayern MĂĽnich)

-Uwatwaye Ballon d’Or y’abagore: Alexia Putellas (FC Barcelona)

-Uwatwaye igihembo cya rutahizamu w’umwaka: Robert Lewandowski (FC Barcelona)

-Uwatwaye igihembo cy’umunyezamu mwiza w’umwaka: Thibaut Courtois (Real Madrid).

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *