Kuri uyu wa Gatatu, Ambasaderi mushya w’u Rwanda mu Bwongereza, Yamina Karitanyi, yashyikirije umwamikazi Elizabeth II inyandiko zimwemerera gukora akazi ke mu ngoro ye I Buckingham .
Nyuma yo gushyikiriza Umwamikazi Elisabeth II izo mpapuro, yavuze ko umwamikazi w’u Bwongereza yoherereje intashyo Perezida Kagame, kandi ko yiyemeje kuzamura umubano n’ubufatanye w’ibihugu byombi.
Ati” Umwamikazi yoherereje intashyo perezida Kagame n’Abanyarwanda bose muri rusange.”
Ambasaderi Karitanyi kandi yakiriwe mu birori byabereye muri Hoteli ya Hyatt Regency mu mujyi wa London byitabiriwe n’abadipolomate, abashinzwe ingabo z’u Bwongereza muri dipolomasi , abayobozi muri Commonwealth, inshuti z’u Rwanda n’Abanyarwanda baba muri icyo gihugu.
Umuyobozi wavuze ku ruhande rw’u Bwongereza, Vice Marshall Julian Evans yishimiye umwanya Karitanyi yahawe n’iterambere u Rwanda rwagezeho nk’uko Imvaho Nshya dukesha iyi nkuru ivuga.
Ambasaderi Karitanyi yishimiye umubano ukomeye w’u Rwanda n’u Bwongereza, avuga ko wunguye byinshi u Rwanda cyane cyane mu kugera ku ntego z’ikinyagihumbi zirimo uburezi, kugabanya ubukene no guteza imbere uburinganire.
Yamina Karitanyi yahoze ashinzwe ubukerarugendo mu Kigo cy’Igihugu cy’Iterambere. Perezida Kagame yamugize ambasaderi mu Bwongereza mu mwaka ushize, asimbuye Williams Nkurunziza.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Bwiza.com



