Abaturage bakorera mu Gakiriro k’Akarere ka Karongi gaherereye mu Murenge wa Rubengera bafite impungenge z’ubuzima, zo kuba bashobora kwandura indwara zitandukanye zitewe n’umwanda kubera kutagira ubwiherero nyuma y’aho ubwo bari bafite bwuzuye bagategereza ko akarere kazabubakira ubundi amaso agahera mu kirere mu gihe umuyobozi w’akarere avuga ko iki kibazo ntacyo yari azi.
Aba baturage bakorera mu Gakiriro ka Karongi bagera kuri 400, bavuga ko bafite impungenge z’uko bashobora gukura indwara mu bwiherero bafite kugeza ubu bwuzuye ku buryo no kubukorera isuku bitagishoboka.

Abafite impungenge cyane ni ab’igitsinagore batinya kuba bazikuraho indwara nk’uyu wavuganye na Bwiza mu cyumweru gishize agira ati “ Impungenge tuba dufite y’izi ‘toilletes’ nk’igitsinagore akenshi ushobora kuhakura indwara nyinshi, ariko mu buryo zabaye gutya ntabwo tukizifashisha nk’abagabo wenda nibo bazifashisha, tukaba twasaba ko mwatuvuganira bakigira ikintu babikoraho nk’agakiriro..”
Mugenzi we avuga ko ubu bwiherero bajya bashaka kubukora ariko ntibikorwe, bakavuga ko kubera kubura uko babigenza bajya gutira ubwiherero mu baturage, abigitsinagore bo bakavuga ko nibubaka ubundi bwiherero bazatekerezwaho kuko n’ubu bushaje babusangiraga n’abagabo nta bwabo bwihariye bari bafite.

Mukarutesi Vestine, uyobora Akarere ka Karongi, avuga kuri iki kibazo yavuze ko atari akizi, avuga ko bagiye kohereza itsinda ry’abatekinisiye b’akarere bakajya kureba uko kimeze.
Yagize ati “ Kuba bari bafite ikibazo cy’ubwiherero, kuko tubasura kenshi, tuganira nabo, ubuyobozi bwabo….iki kibazo rwose ni ubwa mbere…ubwo rero umuntu yakohereza abantu bakabireba, kuko hari ibintu udashobora kuvuga ngo uratekereza, kuko ubwiherero ni ikintu kiri ngombwa cyane, ku buryo hafatwa icyemezo uko ikibazo cyakemuka.”
Umuyobozi w’Akarere aravuga ko iki kibazo atari akizi ariko, mu gihe abakorera mu Gakiriro ka Karongi bo bemeza ko iki kibazo bakimenyesheje ubuyobozi, ndetse kenshi bukabizeza ko bugiye kugikemura ariko ntibikorwe


