Ikibazo cy’igwingira ry’abana bari munsi y’imyaka 5 mu karere ka Karongi ngo gihangayikishije cyane ubuyobozi bw’aka karere,abafatanyabikorwa bako n’izindi nzego bireba, aho 32,4% byabo barifite, bamwe mu babyeyi babo bakavuga ko biterwa n’ubukene bukabije barimo no kutabona icyo bakuraho ifaranga ngo bababonere indyo yuzuye, ubuyobozi bukizeza gukora ibishoboka byose ngo mu gihe cy’umwaka umwe uyu mubare uzabe wagabanutse bigaragara.
Nk’uko byagaragajwe n’amakuru yavuye mu ikusanya n’isesenguramakuru ku igwingira, ryakozwe uyu mwaka muri aka karere, ku bana 39730 barikoreweho bo mu midugudu yose ikagize, basanze 4481 baragwingiye bikabije,muri bo 1253 bari munsi y’imyaka 2, mu gihe 7724 bagwingiye ku buryo bworoheje barimo 2088 bari munsi y’imyaka 2, imirenge ya Rugabano na Rwankuba ikaza ku isonga.
Ubwo mu murenge wa Gashali muri aka karere hatangirizwaga ubukangurambaga bw’umwaka wose bwo kurwanya igwingira mu bana bari munsi y’imyaka 5, bamwe mu bawutuye baganiriye na BWIZA bafite abana bagwingiye, bavuze ko ubukene bukabije barimo ari bwo bwabiteye, kuko aka gace k’imisozi miremire bigoye kuba wahabona imyaka mu mirima, n’urutoki ruhari rudatanga umusaruro uhagije wabubakuramo.
Umubyeyi w’imyaka 43 wo mu kagari ka Birambo ufite umwana w’umwaka n’igice wagaragayeho igwingira, ati: “Igwingira hano riri mu bana benshi,rigaterwa n’uko nta mibereho igaragara dufite. Reba nawe iriya misozi yose, umbwire aho ubona ikijumba, umwumbati cyangwa ibishyimbo bihateye kandi byagombye kuba bihari. Ubu se wowe urabona hano hari iki watungisha umwana?’’
Yongeyeho ati: “Nta n’imirimo ifatika tugira twakuraho igitunga abana ngo barye neza. Nk’ubu umugabo wanjye yirirwa hano muri santere y’ubucuruzi ya Birambo yikorera imizigo ngo turebe uko twabaho,ngasigara mu rugo nahirira akagurube dufite n’akanyana mpawe vuba muri girinka. Iyo isoko ritaremye cyangwa ngo haze imodoka nyinshi zirimo abo atwaza atahira aho nanjye ntacyo nabonye,tukaburara n’abana. Hari n’igihe mutonganya ngira ngo yayabonye arayampisha,ariko mbona ko ntacyo yabonye rwose.
Ubwo se niba mu cyumweru amaze nk’iminsi 4 nta n’amafaranga 100 abona, nanjye ntaho nakoze ngo nyashake, uwo mwana abwirirwa akaburara, yabuzwa n’iki kugwingira?’’
Iki kibazo ngo kinagaragara mu bana babyariye iwabo, babura icyo kubaha kuko nta n’ubaha akazi ngo babone icyo babatungisha, bamwe bakabasigira ba nyirakuru kuko n’ababateye izo nda batagira icyo babafasha.
Umukobwa umaze kubyarira iwabo abana 3 bose bafite ba se batandukanye ati: “Mbana na nyogokuru w’imyaka 76 ubyara mama. Ubukene bukabije tubamo ni bwo bwanteye kubyara aba bana bose,nta n’umwe uhuje n’undi se. Ba se nta n’umwe ugira icyo amarira umwana we nanjye ntaho nakura icyo kubatungisha ni yo mpamvu uyu yangwingiranye, nta bushobozi nabona bwo kubarera ngo bakure neza rwose batagwingiye,singiye kubeshya.’’
Bahuriza kugusaba akarere ubuvugizi kuri Leta no kubafatanyabikorwa bako, uduce tugaragaramo igwingira cyane kubera ko bigaragara ko nta gifatika bakuraho ikibatungira abana, kubashakira imirimo irimo igishoro gito bakuraho ubucuruzi bworoheje, abashoboye korora bagahabwa amatungo,cyane cyane abagore bagahabwa ubushobozi, kuko imbaraga bazifite ariko imikorere ikabura.
Umuyobozi w’aka karere, Mukarutesi Vestine, avuga ko igwingira koko rihari,rigaragara ari yo mpamvu bahagurutse ngo bakore ubukangurambaga bwo kurirwanya, bakabukora harabanje iri kusanyamakuru ngo bahangane n’ikibazo bazi, akanavuga ko koko hari abagwingiza abana kubera ubukene n’imibereho iruhije, ariko hari n’ababiterwa no kutita ku bo babyaye.
Ati: “Hari abagwingiza abana kubera koko ubukene bukabije, abo tugenda tubitaho byihariye ku bufatanye n’abafatanyabikorwa bacu, ariko hari n’ababagwingiza bafite ubushobozi,baranize bakorera amafaranga, ariko kubera kutita ku mirire y’abana babo na bo ugasanga barabagwingije, ni yo mpamvu hagiye gukorwa ubukangurambaga buhereye ku mudugudu, buri wese akazabugiramo uruhare tugahangana n’iki kibazo.”
Mu gutangiza ubu bukangurambaga,hanabayeho gahunda yo kubyara muri batisimu abana bagwingiye, ngo bikazafasha ko ufite ubushobozi wabyaye muri batisimu uwo mwana azafasha ababyeyi be kumukurikirana akava muri iri gwingira.
Hakazakorwa n’ibindi birimo gukangurira abaturage kuboneza urubyaro, kubabumbira mu matsinda bagafashirizwamo, guha buri rugo ibiti by’imbuto ziribwa bagatera, kwita ku isuku y’abana no kurwanya indwara z’inzoka zo mu nda ziterwa n’isuku nke, umwana wokamwe n’izo nzoka akaba adatora akabiri.
Umuyobozi mukuru w’ikigo cy’igihugu gishinzwe kurengera abana,Umutoni Gatsinzi Nadine, wari witabiriye ubu bukangurambaga,yavuze ko iki ari ikibazo kinahangayikishije ku rwego rw’igihugu,aho bari kuri 33%.
Ati: “Ni ikibazo gihangayikishije igihugu cyane kuko imibare ikiri hejuru cyane. Ubushakashatsi bwerekanye ko 33% by’abana bari munsi y’imyaka 5 mu gihugu hose bafite icyo kibazo,mu gihe ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku buzima (OMS) rivuga ko igihugu gifite hejuru ya 20% biba bihangayikishije, ari yo mpamvu twaje hano i Karongi kwifatanya n’abaturage muri ubu bukangurambaga dushyizemo imbaraga zose ngo turihashye.’’

Avuga ko kuba na we hari abana yabyaye muri batisimu azafatanya n’ababyeyi babo kubitaho ngo bave muri iri gwingira ari uburemere yabihaye,aho asaba buri wese ufite umwana yabyaye muri batisimu gufatanya n’ababyeyi be kumwitaho bigaragara bakamuvana muri iryo gwingira, abayobozi bakanarushaho gukangurira abaturage isuku, kuko bigaragara ko n’ikibazo cy’inzoka zo mu nda kizahaza abana gihari, gitewe n’isuku nke, kwita ku isuku no kugaburira aba neza bikazafasha mu guhangana n’iki kibazo.
Kugwingira ni ingruka z’imirire mibi no kurwaragurika bya hato na hato no kutitabwaho by’umwana, nubwo aka karere kagihanganye n’iki kibazo ngo kagaragara mu turere twakigabanije bifatika mu myaka 5 ishize, aho bageze kuri 32,4% bavuye kuri 49,1 muri iyo myaka.
Intego ikaba ko mu Gushyingo k’umwaka utaha ubu bukangurambaga buzarangira bari nibura kuri 19% ari na yo ntego y’igihugu.




