Abasore babiri bo mu Karere ka Karongi basanzwe mu nzu babagamo bapfuye, bigakekwa ko bishwe n’imbabura.
Byabereye mu mudugudu wa Kamuvunyi, Akagari ka Gacaca mu Murenge wa Rubengera.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rubengera, Nkusi Médard, yatangaje ko inzego z’umutekano, Polisi n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha zageze aho byabereye kugira ngo hatangire iperereza kugira ngo hamenyekane icyateye urupfu.
Yabwiye Igihe ko “Birakekwa ko bishwe n’imbabura, ariko ntabwo twahita tubyemeza. Turi kumwe n’abakozi ba RIB batangiye iperereza, dutegereje ikizavamo.’’
Abo basore barimo Niyomugabo Karim w’imyaka 17 na Ishimwe James w’imyaka 20. Biteganyijwe ko imirambo yabo ijyanwa mu Bitaro bya Kibuye gukorerwa isuzuma mbere y’uko bashyingurwa.



One Response
Karongi: Abasore 2 birakekwa ko bishwe n’imbabura
mugemukundakutugezaho ayerecyeye imicyino yomurwanda nohanzeyarwo murakoze