Karongi: Amazi meza anywa abakire abandi bagannye ibiziba

Sangiza iyi nkuru

Bamwe mu baturage bo mu Midugudu ya Ndengwa na Kimana mu Kagari ka Kibirizi Umurenge Rubengera akarere ka Karongi, bavuga ko bafite ikibazo cy’amazi aho kuri ubu bakoresha amazi bavoma mu byuzi by’amafi mu gihe hari abifite bakoresha ameza.

Aba baturage babwiye Radio Isangano dukesha iyi nkuru ko iki kibazo kigira ingaruka ku buzima bwabo, ubuyobozi bukizi ariko imyaka ibiri irashize nta gikorwa ngo bahabwe amazi meza.

Uwitwa Ndagijimana Francois ati “ Abantu banywa amazi meza ni abakire bafite za robine naho twebwe twinywera amazi yo mubyuzi bikanadukurira indwara z’inzoka zo munda,nibadutabare rwose baduhe amazi”.

Undi witwa Mukamana ati “ Rwose tuvoma amazi y’ibiziba akaba ari ikibazo tumaranye igihe kinini, inama yose ibaye tubaza icyo kibazo ariko ntagisubizo duhabwa,twavomaga no mu byuzi none uwororeramo amafi yatubujije kongera kubivomamo,rwose nibadufashe tubone amazi meza.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rubengera avuga ko hari umuyoboro w’amazi ko icyo bagiye gukora ari ukwegereza abaturage amazi. Ati ” Aho hantu hari umuyoboro w’amazi ariko twari twarawufunze kubera ko twabuze umuntu wakoresha ivomero rusange rihari. Tugiye gukora ni ukubereza iryo vomero hagashakwa n’uzaricunga abaturage bakabona amazi mugihe cya vuba”.

Abaturage hirya no hino bavuga ko amazi ari ingume. Mu Karere ka Gatsibo, hari abaherutse gutangariza BTN TV ko ayo bakoresha n’inka zanze kuyanywa.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *