umurenge_wa_mutuntu_wabaye_indashyikirwa_muri_mituweli_y_umwaka_ushize_ni_wo_watangirijwemo_ubukangurambaga_bwa_mituweli_y_umwaka_utaha_guverineri_habitegeko_francois_abasaba_kudatezuka.jpg

Karongi: Bamwe mu baturage bavuga ko badashobora kwigondera mituweli

Sangiza iyi nkuru

Nubwo ubuyobozi bw’Akarere ka Karongi buvuga ko bufite intego yo kugera ku 100% kuri mituweli ya 2022-2023, aho buri muturage wese uwutuye azashobora kwivuza yarwaye, umuyobozi wako Mukarutesi Vestine akavuga ko bizagerwaho hakoreshejwe ubukangurambaga bwimbitse bugera kuri buri muturage wese yumvishwa ibyiza byo kuyigira, hari bamwe bavuga ko ubukene bukabije barimo budashobora gutuma bayiheshwa n’ ubukangurambaga gusa, ahubwo bakeneye akazi kababashisha kuyibona.

Mu itangizwa ry’ubukangurambaga mu batuye aka karere bwo kwishyura mituweli y’umwaka wa 2022-2023 no guhemba umudugudu, akagari n’umurenge byabaye indashyikirwa muri mituweli y’umwaka ushize, umuyobozi wako Mukarutesi Vestine, yavuze ko nubwo hari imirenge biboneka ko abayiyobora bakanguriye bifatika abaturage gutanga ubu bwisungane mu kwivuza bakagera no ku 100%, hari indi abaturage batagejeje kuri iyo ntego,igishimishije icyakora ngo kikaba ko nta murenge n’umwe wagiye munsi ya 80%, bigaragaza imizamukire y’imyumvire y’abaturage muri uru rwego.

Yavuze icyakora ko umwaka ushize warangiye Akarere kose kari kuri 90,9%, uyu bakaba bageze kuri 93,3%, bivuze ko hakiri ijanisha ry’abatayitanga , bamwe bakagaragaza ko biterwa n’ubukene ari bo biba ngombwa ko hitabazwa abafatanyabikorwa b’Akarere barimo n’amadini n’amatorero ngo bagire icyo bafasha na bariya bagenda basigara babashe kwivuza barwaye, hakaba ariko n’abatayitanga atari ubukene ahubwo biterwa n’imyumvire yabo itarazamuka, ari bo bakorerwa ubwo bukangurambaga ngo bumve neza ko nta gisimbura ubuzima,ko igihe urwara ntiwivuze nta n’ikindi wageraho.

Yagize ati: “Twasanze ari ngombwa gutangira ubukangurambaga kare kugira ngo batangire kwitegura kare, batangire kugenda begeranya ubushobozi,cyane cyane ko ubu bejeje, mu byo bakoresha umusaruro ntibanibagirwe mituweli,kuko mu by’ukuri dufite intego n’umuhigo by’uko abaturage bacu bose 100% baba bashobora kwivuza hagize urwara kuko indwara idateguza.

Kubigeraho nk’uko tubyifuza, ni uko hazakorwa ubukangurambaga duhereye ku isibo kugera ku mudugudu, tukagira n’amahirwe ko inteko z’abaturage zongeye guterana, tugiye kumanuka mu mirenge yose duhereye ku wa Mutuntu dushima abaturage bawo bahize abandi bageza ku 100% umwaka ushize, tubashyiriye n’igikombe,n’indi tukazayigeramo tuyisaba gufatira urugero kuri uyu dutangiriyemo uyu munsi.’’
umurenge_wa_mutuntu_wabaye_indashyikirwa_muri_mituweli_y_umwaka_ushize_ni_wo_watangirijwemo_ubukangurambaga_bwa_mituweli_y_umwaka_utaha_guverineri_habitegeko_francois_abasaba_kudatezuka.jpg
Bamwe mu baturage ariko bavuga ko ikibazo kuri bo atari ubukangurambaga bwo kubabwira ibyiza bya mituweli kuko babizi, bazi n’ingorane bahura na zo iyo barwaye ntibivuze, bakunda no kurwaragurika n’abana babo kwivuza bikaba ingorabahizi, bakirwanaho mu bundi buryo batinye kugana muganga kuko ntacyo baba bamushyira kandi batakwivuza ntacyo bajyanye,bakavuga ko icyo bakeneye cyane ari imirimo , ngo babashe kubona iyo mituweli bagire n’icyo basigarana kibatunga.

Bamwe banavuga ko ubukene barimo no kubura iyo mituweli babitewe n’amakosa yagiye akorwa mu gushyira abantu mu byiciro by’ubudehe bishize, aho bamwe bagiye bashyirwa mu by’abishoboye batagira n’urwara rwo kwishima, bituma gahunda Leta igenera abatishoboye bo mu cya 1 cy’ubudehe bo zitabageraho ngo zibazahure.

Bahera hasi batyo kandi bafite imbaraga zo gukora, bagasaba ko gahunda nk’izo zajya zikorwa neza kuko hari abazizahariramo n’aho bashyizwe ntibahikure kandi abahabashyize bujuje za raporo ngo bimeze neza kuko bo baba bakomeza kwihemberwa ntacyo bahomba, basize abaturage mu kangaratete ngo bo bagaragare neza.

Ntibaseba Emmanuel w’imyaka 28, utuye mu mudugudu wa Kagabiro, akagari ka Kagabiro,umurenge wa Mubuga, ubana n’umugore we Nyiraminani Costasie w’imyaka 27 n’abana babo 2, bavuga ko ubukene bukabije babamo badashobora kubona mituweli, n’inzu babamo bayubakiwe n’abagiraneza vuba aha,bahoraga basembera n’ urugo rwabo ruhoramo indwara.

Ariko ngo icyiciro bashyizwemo cyababujije kugira icyo bahabwa kibazamura, bakavuga ko bakiri bato, uwabaha akazi bagakora bakikura mu bukene na mituweli bakayirihira badateze ak’imuhana,ariko ngo n’iyo bashyize abandi muri VUP bo barabahakanira ngo bari mu cyiciro cyishoboye kandi bakinarwaza imirire mibi.

Yagize ati: “Navukiye mu muryango ukennye cyane utaragize icyo umarira,siniga mfite ubwenge, nshaka n’umugore twari mu buzima bumwe, imibereho iratugora cyane kugira icyo tugeraho biranga. Twabaga mu nzu y’icyumba kimwe twarindaga guhingira nyirayo ngo tuyibemo abagiraneza b’itorero Méthodiste Libre mu Rwanda baratwubakira,ariko turacyagowe n’ubuzima ku buryo tutajya aho ngo tubeshye rwose ko twakwigondera mituweli.’’

Ntibaseka yakomeje avuga ati: “ Ubu buzahare bwose twabutewe n’abadushyize mu cya 2 cy’ubudehe babona uku tumeze bituma n’aho batanze akazi muri VUP batadushyiramo ngo abo mu cya 2 ntibemewe kandi ari bo bahadushyize nkana. Dufite imbaraga zo gukora ahubwo ntacyo dufite dukora uretse guhingira 1000 rimwe na rimwe twakabonye, yanaboneka tukayararira agashira, abana bacu 2 badashobora kurya ku manywa kuko ntacyo tubaha.

Naba ntabonye n’icyo barya se nkabona mituweli yabo nte,ko n’abari bayimpaye mbere uyu mwaka batayimpaye, bakarinda no kungerana mu mirire mibi nabuze icyo mbaha ntabuze imbaraga zo kubakorera? Nibadushakire uturaka tuyikuraho tuzayitanga.’’
ntibaseba_emmanuel_utuye_mu_murenge_wa_mubuga_avuga_ko_we_n_umugore_we_bafite_imbaraga_zo_gukora_ariko_babura_icyo_bakuraho_mituweli_kuko_bashyizwe_mu_cyiciro_gituma_batanahabwa_akazi_muri_vup.jpg

Kuri iki, Meya Muakarutesi na we yemera ko koko hari aho bigaragara ko ubukene buba imbogamizi, ari yo mpamvu hitabazwa n’abafatanyabikorwa ngo icyo cyuho kizibwe,abafite ibyo bibazo ntibatereranwe,ariko hanashyirwa imbere umuco wo kwigira no kwishakamo ubushobozi,abaturage bagasabwa gukora bazigama , ahakiri ibibazo ubuyobozi n’abafatanyabikorwa bakunganira.

Guverineri Habitegeko François, we avuga ko nubwo mituweli ubwayo imaze kumvikana neza muri iyi ntara,hakiri aho koko bagisanga abafite ibibazo byo kuyibona, byaba ibiterwa n’ayo makosa yagiye akorwa mu myaka yashize mu byiciro by’ubudehe, hakaba ariko n’abagifite ikibazo cy’imyumvire, n’aho bidindizwa n’abayobozi bategera abaturage bikwiye ngo bumve impamvu za buri wese zituma atayitanga, agasaba buri wese gukora icyo asabwa ngo ntihagire n’umwe warwara ngo arembere mu rugo abandi bahari.

Ati: “Ayo makosa yarakozwe koko bigaragara hose muri iyi ntara,ariko twizera ko ibyiciro bishya bizabikemura. Hari n’abaturage ubona rwose nta bushobozi na mba bafite bwo kuyibona nubwo hari n’abafite imyumvire ikiri hasi kandi ubushobozi babufite, hakaba n’aho bidindizwa n’abayobozi badakora ibyo basabwa ngo iyi gahunda itungane kuko tutaragera aho twifuza, ariko n’intambwe yatewe ikaba ari iyo gushimwa, tukishimira ko n’ubu bukangurambaga mu ntara yose butangiye kare,na byo bikazakemura byinshi, cyane ko n’abafite ibibazo byihariye bazamenyekana bagafashwa hakiri kare.’’

Kugeza ubu muri iyi ntara, Akarere ka Nyabihu ni ko kaza ku isonga muri mituweli ya 2021-2022, aka Rutsiro kakaba aka nyuma, Guverineri Habitegeko agasanga n’imikorere y’abayobozi b’utu turere ibigiramo uruhare, aba bari inyuma ngo bakwiye guhwiturwa.
gitifu_w_umurenge_wa_mutuntu_twamugabo_andre_ashyikirizwa_igikombe_na_guverineri_habitegeko_francois.jpg

Soma Izindi Nkuru

2 Responses

  1. Karongi: Bamwe mu baturage bavuga ko badashobora kwigondera mituweli
    Much congratulations @ ES TWAMUGABO Andre. Uyu mugabo akorana umurava n’ ubwitange bwinshi cyane aharanira ko nibura umuturage yagira iterambere n’ imibereho myiza. Kuri njye mufata nk’ intangarugero mubandi ba Executif. Nakomerezaho rwose.

  2. Karongi: Bamwe mu baturage bavuga ko badashobora kwigondera mituweli
    Much congratulations @ ES TWAMUGABO Andre. Uyu mugabo akorana umurava n’ ubwitange bwinshi cyane aharanira ko nibura umuturage yagira iterambere n’ imibereho myiza. Kuri njye mufata nk’ intangarugero mubandi ba Executif. Nakomerezaho rwose.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *