Ufite indangamuntu ya Ghana, yemerewe kunyura mu bihugu 197 nta kindi cyangombwa abajijwe

Ikigo mpuzamahanga gishinzwe ingendo z’indege za gisivili, ICAO, cyashyize ikarita ndangamuntu yo muri Ghana zikoranye pasiporo y’ikoranabuhanga (e-passport), biha abenegihugu uburenganzira bwo kunyura mu bihugu 197. Umuhango wo gushyira iyi karita kuri uru rwego wabereye ku cyicaro gikuru cya ICAO mu mujyi wa Montreal muri Canada ku wa 9 Gashyantare 2022, witabirwa n’abayobozi barimo Ambasaderi […]

Kenya: Umunyapolitiki w’ishyaka rya Perezida Kenyatta yatumijweho nyuma yo kuvuga ko bibye amatora

Umunyapolitiki w’Umunyakenyakazi, Sabina Wanjiru Chege uharariye ishyaka Jubilee riri ku butegetsi mu Karere ka Murang’a, yatumijweho na Komisiyo yigenga ishinzwe amatora, IEBC, nyuma yo kuvuga ko bibye amajwi mu matora y’Umukuru w’Igihugu yabaye mu mwaka w’2017. Aya magambo Sabina yayatangarije mu gikorwa cyo kwamamaza umunyapolitiki utaravugaga rumwe n’ubutegetsi, Raila Odinga, cyabereye mu gace ka Isibuye […]

Ingabo za UPDF na FARDC zirigamba gufata ikibuga cy’indege cyagenzurwaga na ADF

Umunsi umwe nyuma yo gutangira icyiciro cya gatatu cya “Operation Shujaa” yo kurwanya inyeshyamba za ADF, ingabo za Uganda n’iza Congo zafashe ikibuga cy’indege cya Boga cyari muri mpandeshatu y’urupfu. Maj Peter Mugisa, umuvugizi w’ibikorwa, yavuze ko ingabo zihuriweho zakoresheje inzira ya gatatu yegereye Burasi-Boga kugira ngo zifate ikibuga cy’indege, inyeshyamba zakoreshaga nk’ubwihisho no kwica […]

Zlatan yerekanye imodoka yaguze Frw arenga miliyoni 400 ku isabukuru ye y’amavuko

Umunya-SuĂšde Zlatan Ibrahimovic ukinira ikipe ya AC Mian yerekanye imodoka iri mu bwoko bwa Ferrari ibarirwa mu gaciro ka € 400,000 (arenga Frw miliyoni 400) ubwo yizihizaga isabukuru y’imyaka 40 y’amavuko. Uyu rutahizamu yagaragaye atwaye iyi modoka izwiho kunyaruka, dore ko ishobora kugenda ibirometero 211 ku isaha ikaba inakoreshwa n’amashanyarazi. Zlatan azwiho kugura no kugendera […]

FARDC yaba yitabaje FDLR mu guhiga abarwanyi ba M23

Umutwe wa M23 watangaje ko Igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) cyitabaje abarwanyi ba FDLR mu bitero birimo kuwutegurwaho. Ni amakuru yemejwe n’Umuvugizi wa M23, Willy Ngoma, wavuze ko ibirindiro byabo byagoswe n’umutwe w’abarwanyi ba FDLR, bayobowe na Gen de Brigade Ruhinda. Yabwiye ikinyamakuru Taarifa ati: “Ingabo za Congo zahaye FDLR intwaro zikomeye […]

Communication Officer at Prison Fellowship Rwanda

VACANCY ANNOUNCEMENT Position: Communication Officer Duty Station: Kigali Job type: Full time Reports to: Program Manager Background Prison Fellowship Rwanda (PFR) is a non-profit organization that works in partnership with the government of Rwanda and its relevant agencies, local and international partners and volunteers to foster restorative justice, unity and reconciliation, peace building, psychosocial healing […]

Hundred prisoners on the run after Ethiopia jailbreak

By BBC Nearly half of those who escaped from a prison in Ethiopia in the early hours of Wednesday morning are still on the run. In total, 130 inmates broke out of the jail in the town of Nefas Mewcha in the Amhara region. They were aided by those claiming to be members of the […]

Kenya: Umunyapolitiki mu ishyaka riri ku butegetsi yemeje ko bibye amatora ya Perezida

Umunyapoliti w’Umunyakenya Sabina Wanjiru Chege uhagarariye abagore b’ishyaka Jubilee riri ku butegetsi mu Karere ka Murang’a yavuze ko mu mwaka w’2017, bibye amatora y’Umukuru w’Igihugu Uhuru Kenyatta yari ahatanyemo mu buryo bukomeye na Raila Odinga. Sabina yabimenyesheje abaturage bo mu gace ka Isibuye mu Karere ka Vihiga kuri uyu wa 10 Gashyantare 2022, yamamaza umunyapolitiki […]

Umudepite wa Amerika yavuze ko adakozwa ibyo kurekura Rusesabagina

omar-3.jpg

Umudepite mu nteko ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Ilhan Omar, uhagarariye Leta ya Minnesota, yavuze ko nta mpamvu abona yatuma Paul Rysesabagina, ufungiwe mu Rwanda, akurikiranweho ibyaha by’iterabwoba, yarekurwa nk’uko bamwe mu basenateri babibona. Depite Ilhan kuwa 8 Gashyantare 2022, yavuze ko Rusesabagina aramutse arekuwe kandi yararezwe ibyaha bikomeye, ashobora gukomeza gushyigikira ubugizi bwa […]

Nyagatare: Avuga ko RIB yirengagije ikirego cy’ubwambuzi yakorewe na mugenzi we

capture-80.png

Patrick Musoni w’ imyaka 30 wo mu Mudugudu wa Gacundezi II mu Kagari ka Kagacundezi mu Murenge wa Rwimiyaga mu Karere ka Nyagatare, avuga ko Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwirengagije ikibazo yarushyikirije kijyanye n’ubwambuzi yakorewe na mugenzi we, Tumusime Moses, wamutwaye Frw ibihumbi 500, akabimwambura na n’ubu aka yidegembya. Uyu musore ati “Mfite ikibazo kibura […]

Igitonyanga mu nyanja: Inkunga Amerika yahagaritse mu yo itera igisirikare cya Misiri

Guverinoma ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu mpera z’ukwezi gushize yahagaritse inkunga ya gisirikare ingana na miliyoni 130 z’amadorali mu Misiri kubera ibibazo by’uburenganzira bwa muntu, nyuma y’iminsi mike yemeye ariko kugurisha iki gihugu intwaro zingana na miliyari 2.5 $. Minisiteri y’ububanyi n’amahanga mu mpera za Mutarama yavuze ko Misiri itujuje ibyangombwa byo kwakira […]

Parliament to summon three ministers over children’s rights

BY The New Times The ministries of education, agriculture and that of gender and family promotion have been tasked to table before members of parliament the strategies they have in place to tackle issues if child rights abuse. This was resolved during a plenary hearing held on Wednesday February 9, following a report on children’s […]

Karongi: Bamwe mu baturage bavuga ko badashobora kwigondera mituweli

umurenge_wa_mutuntu_wabaye_indashyikirwa_muri_mituweli_y_umwaka_ushize_ni_wo_watangirijwemo_ubukangurambaga_bwa_mituweli_y_umwaka_utaha_guverineri_habitegeko_francois_abasaba_kudatezuka.jpg

Nubwo ubuyobozi bw’Akarere ka Karongi buvuga ko bufite intego yo kugera ku 100% kuri mituweli ya 2022-2023, aho buri muturage wese uwutuye azashobora kwivuza yarwaye, umuyobozi wako Mukarutesi Vestine akavuga ko bizagerwaho hakoreshejwe ubukangurambaga bwimbitse bugera kuri buri muturage wese yumvishwa ibyiza byo kuyigira, hari bamwe bavuga ko ubukene bukabije barimo budashobora gutuma bayiheshwa n’ […]

Rwamagana: Ibikorwaremezo bigiye kubakwa byitezweho guhindura isura y’umujyi

Abatuye mu mujyi wa Rwamagana bavuga ko ibikorwaremezo biteganyijwe kubakwa mu mwaka w’ingengo y’imari w’2021-2022 babyitezeho guhindura isura yawo, nk’umwe mu ivugwa ko itagaragaje itaragaragaje umuvuduko mu ivugurura. Uturere twa Rwamagana, Bugesera na Muhanga twemejwe ko ari imijyi igaragiye umujyi wa Kigali igomba gutezwa imbere ndetse imirenge ya Kigabiro, Fumbwe, Muhazi na Muyumbu ni uduce […]

Gisagara: Inkunga Perezida Kagame yageneye abasenyewe n’imvura yateje umwiryane

Inkunga ya miliyoni 12 z’amafaranga y’u Rwanda Perezida Paul Kagame na Perezida wa Sena, Dr Iyamuremye Augustin baherutse kugenera abangiririjwe n’imvura nyinshi mu Murenge wa Save w’Akarere ka Gisagara, yateje umwiryane. Iyi nkunga irimo amafaranga miliyoni 12 yatanzwe na Perezida Kagame, Dr Iyamuremye ni we wayigejeje i Save, ubwo yari yasuye aba baturage ‘bo ku […]

Perezida Samia yakomoreye ibinyamakuru byari byarafunzwe ku bwa Magufuli

Perezida wa Repubulika Yunze Ubumwe ya Tanzania, Samia Suluhu Hassan, yakomoreye ibinyamakuru bine byari byarafunzwe ku bugetsi bw’uwo yasimbuye ku butegetsi, Dr John Pombe Magufuli. Ibi binyamakuru: Mwanahalisi, Tanzania Daima, Mseto na Mawio byari byafunzwe mu mwaka w’2017 bishinjwa amakosa y’umwuga arimo gutangaza amakuru atari yo, ariko byo byarabihakanye ndetse byari byaranatsinze urubanza. Uburenganzira bwo […]

Perezida Joe Biden yategetse Abanyamerika bari muri Ukraine guhita bavayo bwangu

Perezida Joe Biden wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika yasabye Abanyamerika bose bari ku butaka bwa Ukraine kuhava vuba na bwangu, mu rwego rwo kwirinda ko bagirwaho ingaruka n’ibitero by’Ingabo z’u Burusiya byegereje. Perezida Biden yatanze ubu butumwa mu kiganiro yagiranye na NBC News. Ati: “Abanyamerika bakwiye kuhava nonaha. Duhanganye na kimwe mu bisirikare binini […]

Guinea-Bissau: Perezida Embalo yavuze abari inyuma y’umugambi wo gushaka kumuhirika

Kuri uyu wa Kane, Perezida wa Guinea-Bissau, Umaro Sissoco Embalo, yatangaje ko abantu batatu bafashwe mbere n’abayobozi ba Amerika bazira gucuruza ibiyobyabwenge bari inyuma yo gushaka guhirika ubutegetsi mu cyumweru gishize. Uwahoze ari umuyobozi w’ingabo zirwanira mu mazi, Bubo Na Tchuto n’abakozi be Tchamy Yala na Papis Djeme batawe muri yombi mu 2013 mu mukwabu […]

Murumuna wa Museveni, Gen. Saleh yizera ko abo yishe bazamwakira mu Ijuru

Murumuna wa Perezida Yoweri Museveni, Gen. (Rtd) Caleb Akandwanaho uzwi cyane nka Salim Saleh, yizera ko abantu yishe bazamwakira neza mu Ijuru. Nk’uko umuhungu wa Museveni, Lt Gen. Muhoozi Kainerugaba yabitangaje, Gen. Saleh yabimubwiye mu mwaka w’1986; umwaka ingabo z’umutwe wa NRA zafataga ubutegetsi, zibukuye mu maboko ya Milton Obote. Kuri Twitter, Gen. Kainerugaba yagize […]

Nyanza: Polisi yarohoye abantu babiri bari barohamye mu mazi

Kuri uyu wa Kane, itariki ya 10 Gashyantare abapolisi bo mu ishami rishinzwe umutekano wo mu mazi bazobereye gutabara no gushakashaka abantu cyangwa ibintu byaguye mu mazi (Divers) barohoye abantu babiri. Ku mugoroba wa tariki ya 8 Gashyantare ni bwo uwitwa Niringoyimana Jean Claude w’imyaka 26 yaguye mu cyuzi cyuhira imyaka cya Rwabicuma yiyahuye, mu […]

Le président Kagame a accueilli son homologue mozambicain Filipe Nyusi à Kigali

Le prĂ©sident Paul Kagame a accueilli jeudi matin son homologue mozambicain Filipe Nyusi pour une rĂ©union au cours de laquelle les discussions ont portĂ© sur les efforts en cours pour sĂ©curiser la province de Cabo Delgado. Les dĂ©tails de la rĂ©union n’ont pas Ă©tĂ© immĂ©diatement divulguĂ©s, mais le bureau du prĂ©sident a notĂ© que les […]

Somalia: Igitero cy’ubwiyahuzi cyahitanye 6 abandi 13 barakomereka

Byibuze abantu batandatu bapfuye abandi 13 barakomereka mu gitero cy’ubwiyahuzi i Mogadishu, nk’uko byatangajwe n’abashinzwe umutekano ndetse n’ishami rishinzwe ubutabazi muri uyu mujyi. Nk’uko abategetsi ba Somalia babitangaza, ngo umwiyahuzi yibasiye minibus yuzuye intumwa zitabiriye amatora y’abadepite. Yaturikije ikoti rye ritezemo igisasu hafi ya bariyeri igana ku ngoro ya perezida. Umuyobozi w’ikigo gishinzwe imbangukiragutabara, i […]