Perezida wa Repubulika Yunze Ubumwe ya Tanzania, Samia Suluhu Hassan, yakomoreye ibinyamakuru bine byari byarafunzwe ku bugetsi bw’uwo yasimbuye ku butegetsi, Dr John Pombe Magufuli.
Ibi binyamakuru: Mwanahalisi, Tanzania Daima, Mseto na Mawio byari byafunzwe mu mwaka w’2017 bishinjwa amakosa y’umwuga arimo gutangaza amakuru atari yo, ariko byo byarabihakanye ndetse byari byaranatsinze urubanza.
Uburenganzira bwo kongera gukora bwatangajwe kuri uyu wa 10 Gashyantare 2022 na Minisitiri ushinzwe itumanaho n’itangazamakuru, Nape Nnauye, akaba yemeje ko kiri mu murongo Perezida Samia yihaye wo korohereza itangazamakuru.
Ariko nk’uko Reuters yabitangaje, Umuyobozi wa Hali Hali, ikigo gifite mu nshingano bimwe muri ibi binyamakuru byahagaritswe, yagaragaje ko byemerewe gukora hashize igihe kinini birangije ibihano.
Uyu muyobozi, Saed Kubenea, yagize ati: “Hafi ibi binyamakuru byose byarangije ibihano byafatiwe mu myaka ibiri cyangwa itatu ishize kandi byatsinze n’urubanza. Gusa ntabwo byari byakemerewe kugaruka ku isoko. Ariko ibyabaye byarabaye.”
Ubwo Perezida Samia yarahizaga abanyamabaganga bahoraho mu biro bye muri Mata 2021, ni bwo yasabye ko bimwe mu binyamakuru byafunzwe birimo televiziyo zikorera kuri interineti, byafungurwa ariko abisaba gukurikiza amategeko n’amabwiriza bya Leta.


