Murumuna wa Museveni, Gen. Saleh yizera ko abo yishe bazamwakira mu Ijuru

Sangiza iyi nkuru

Murumuna wa Perezida Yoweri Museveni, Gen. (Rtd) Caleb Akandwanaho uzwi cyane nka Salim Saleh, yizera ko abantu yishe bazamwakira neza mu Ijuru.

Nk’uko umuhungu wa Museveni, Lt Gen. Muhoozi Kainerugaba yabitangaje, Gen. Saleh yabimubwiye mu mwaka w’1986; umwaka ingabo z’umutwe wa NRA zafataga ubutegetsi, zibukuye mu maboko ya Milton Obote.

Kuri Twitter, Gen. Kainerugaba yagize ati: “Mu 1986, Afande Saleh yambwiye ati: ‘Mu ijoro mbona amashusho yabo, abantu bose nishe…bantegerereje mu Ijuru!’ Barambwira bati ‘ikaze muvandimwe!’ ”

Gen. Saleh ni umwe mu basirikare bakuru bifatanyije na Museveni mu rugamba rwo kubohora Uganda, kuva yashinga umutwe wa FRONASA, batorezwa hamwe n’abarwanyi FRELIMO baharaniraga kubohora Mozambique, kugeza ubwo bashinze NRA yafashe ubutegetsi, na yo yaje guhindurirwa izina, yitwa UPDF; ingabo z’igihugu ziriho ubu.

Si muri uru rugamba gusa, kuko Gen. Saleh yanayoboye ingabo za Uganda zari ku rugamba mu bihugu by’amahanga nko muri Repubulika ya Demukaraso ya Congo (RDC).

Soma Izindi Nkuru

2 Responses

  1. Murumuna wa Museveni, Gen. Saleh yizera ko abo yishe bazamwakira mu Ijuru
    Arabiterwa no kutamenya Imana.Ntabwo abicanyi bajya mu ijuru.Nkuko ijambo ryayo rivuga,Imana yanga umuntu wese umena amaraso.Igihano Imana iha abakora ibyo itubuza,nuko batazazuka ku munsi wa nyuma.

  2. Murumuna wa Museveni, Gen. Saleh yizera ko abo yishe bazamwakira mu Ijuru
    Arabiterwa no kutamenya Imana.Ntabwo abicanyi bajya mu ijuru.Nkuko ijambo ryayo rivuga,Imana yanga umuntu wese umena amaraso.Igihano Imana iha abakora ibyo itubuza,nuko batazazuka ku munsi wa nyuma.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *