Kuri uyu wa Kane, itariki ya 10 Gashyantare abapolisi bo mu ishami rishinzwe umutekano wo mu mazi bazobereye gutabara no gushakashaka abantu cyangwa ibintu byaguye mu mazi (Divers) barohoye abantu babiri.
Ku mugoroba wa tariki ya 8 Gashyantare ni bwo uwitwa Niringoyimana Jean Claude w’imyaka 26 yaguye mu cyuzi cyuhira imyaka cya Rwabicuma yiyahuye, mu gitondo cya tariki ya 10 Gashyantare Harindintwari Jean Pierre w’imyaka 23 yaguye mu cyuzi cya Bishya arimo kuroba.
Amakuru agera kuri Bwiza avuga ko Niringiyingoma yakuwe mu mazi yapfuye, mu gihe Harinditwari we yakuwemo akiri muzima.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo ,Superintendent of Police (SP) Theobald Kanamugire yavuze ko abaturage n’imiryango y’abaguye mu mazi bari babuze uko babatabara.
SP Kanamugire yagize ati” Imiryango y’uriya wiyahuye bari barabuze umubiri we ngo bawushyingure ,twitabaje ishami rishinzwe umutekano wo mu mazi bawukura mu mazi, mu gihe bari bakiri muri ibyo hamenyekana amakuru ko hari undi uguye mu cyuzi cya Bishya nawe bajya kumukuramo.”
Umuvugizi wa Polisi yakanguriye abantu kwirinda kujya kuroba batazi koga kandi batanafite ibikoresho bishobora kubafasha.
Yagize ati” Harindintwari yaguye mu mazi arimo kuroba mu rukerera rwa tariki ya 10 Gashyantare, uwo bari kumwe yagerageje kumurohora biranga. Turakangurira abarobyi kwirinda kujya kuroba batazi koga kandi batanambaye umwambaro wabafasha ntibarohame(life Jacket). ”
Abaturage bakanguriwe kwicungira umutekano ku biyaga n’iby’uzi biri aho baguye mu rwego two gukumira impanuka yose yahabera ikaba yahitana umuntu.


