Ikigo mpuzamahanga gishinzwe ingendo z’indege za gisivili, ICAO, cyashyize ikarita ndangamuntu yo muri Ghana zikoranye pasiporo y’ikoranabuhanga (e-passport), biha abenegihugu uburenganzira bwo kunyura mu bihugu 197.
Umuhango wo gushyira iyi karita kuri uru rwego wabereye ku cyicaro gikuru cya ICAO mu mujyi wa Montreal muri Canada ku wa 9 Gashyantare 2022, witabirwa n’abayobozi barimo Ambasaderi wa Ghana muri iki gihugu, Ransford Sawah nk’uko ikinyamakuru Ghana Today kibyemeza.
Ambasaderi Sawah yavuze ko iyi karita irimo amakuru yose ya nyirayo, abitse mu buryo bw’ikoranabuhanga, ndetse n’igikumwe cye, akazajya asuzumirwa ku mipaka no ku bibuga by’indege mu mwanya muto.
Yishimira ko Ghana iri mu bihugu bike bifite iyi karita, ati: “Bitumye Ghana iba kimwe mu bihugu bike ku Isi, aho ikarita ndangamuntu ifite n’ubushobozi bwa pasiporo y’ikoranabuhanga.”
Nk’uko ICAO ibivuga, ufite iyi karita yo muri Ghana, yemerewe kuyikoresha ku bibuga by’indege mpuzamahanga 44,000 biri muri ibi bihugu 197.


