Umudepite mu nteko ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Ilhan Omar, uhagarariye Leta ya Minnesota, yavuze ko nta mpamvu abona yatuma Paul Rysesabagina, ufungiwe mu Rwanda, akurikiranweho ibyaha by’iterabwoba, yarekurwa nk’uko bamwe mu basenateri babibona. Depite Ilhan kuwa 8 Gashyantare 2022, yavuze ko Rusesabagina aramutse arekuwe kandi yararezwe ibyaha bikomeye, ashobora gukomeza gushyigikira ubugizi bwa nabi no gukora ibikorwa by’iterabwoba. Ibi ni ibitekerezo bye ubwo yavugaga ku mwanzuro w’abadepite ba Amerika basabaga u Rwanda kurekura Rusesabagina ku mpamvu zisanzwe zirimo n’uburwayi. Ni umwanzuro wari uzanwe na Senateri wa Leta ya California, Young Kim na mugenzi we wa Texas, Joaquin Castro. Ilhan Omar we ati ” Uyu mugabo mu buryo bugaragara aregwa iterabwoba, yaraburanishijwe, ibyaha biramuhama. Icyifuzo cyo kuba yarekurwa ku mpamvu z’uburwayi ndacyuma gusa ariko sinagishyigikira. Ntacyamubuza gukomeza gushyigikira ubugizi bwa nabi n’iterabwoba igihe yaba arekuwe.” Rusesabagina yafashwe mu Kwakira 2020, agezwa mu nkiko. Urubanza rugezemo hagati arwikuramo avuga ko nta butabera yiteze. Depite Ilhan Omar ni Umudemukarate ariko utajya atinzamo yewe no kunyuranya n’abo mu ishyaka rye. Ni umugore w’umwimukira wageze muri Amerika afite imyaka 10 ari kumwe n’ababyeyi, arahigira, arakora, aza no kugera aho atorerwa kujya mu nteko ishinga amategeko ya Amerika. Yabaye Umunyamerika wa mbere wavukiye muri Somalia, Umunyafurika wa mbere wahawe ubwenegihugu ubaye umudepite wa Amerika, n’umugore wa mbere utari umuzungu uhagarariye Leta ya Minnesota mu nteko. Yavukiye i Mogadishu ari we mwana muto iwabo ku itariki 04 z’ukwezi kwa 10 mu 1982, apfusha nyina afite imyaka ibiri gusa, mu bwana bwe babaga i Baidoa umujyi uri mu majyepfo ya Somalia. Afite imyaka itandatu iwabo bahunze intambara bajya mu nkambi ya Dadaab muri Kenya mu burasirazuba bwa Kenya aho bamaze imyaka ine.

Umudepite mu nteko ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Ilhan Omar, ubwo yari yasuye u Rwanda mu 2021


