Karongi: Croix-Rouge yafashije abaturage bari bugarijwe n'ibibazo

Sangiza iyi nkuru

Mu gihe Croix-Rouge y’u Rwanda ikomeje gahunda yo gutanga ubufasha ku bahuye n’ibiza n’abacyugarijwe n’ubukene, abayobozi bayo baravuga ko uburyo bushobora kurushaho guteza imbere umuturage byihuse ari ukumuha uburenganzira bwo kugira uruhare mu bikorwa bimugenerwa.

Mu Karere ka Karongi aho abaturage bamaze kumenyera guhabwa ijambo mu bikorwa bagenerwa na Croix- Rouge, bamwe mu bahawe amazi bavuga ko guhabwa ijambo ku byo bakeneye byatumye batekereza no ku kibazo nyamukuru cyo kubakirwa amavomero kuko ngo ahenshi bari batuye kure y’imigezi, aho banavomaga amazi y’ibirohwa.

Si amazi gusa bahawe kuko hari n’abubakiwe bari barasenyewe n’ibiza, abahawe amatungo n’abahawe inyigisho zirimo kurwanya isuri no gutera ibiti.

Muri iyo gahunda uruhare rw’abagenerwabikorwa kuri Croix-Rouge ngo ni ngombwa cyane  kuko bagira uruhare mu gusesengura ibibazo bibabangamira mu mibereho yabo bishobora no kuba byaba ibishyira ubuzima bwabo mu kaga nk’isuku nke, indyo ituzuye cyangwa ibiza.

Umwe mu bahawe amatungo, Mukagatare Beatrice, umugore w’imyaka 58, uvuga ko atarahabwa ingurube yari mu bukene ku buryo atashoboraga kwigurira imyenda, ariko ngo noneho kuba yarahawe ububasha n’uburenganzira bwo gutekereza aho aganisha ubworozi byatumye agera no kuba yakwicyemurira ibindi bibazo.

Ati”Nahawe ingurube ndi mu bakennye cyane ariko ntabwo bikiri uko kuko hari byinshi mbasha kwibonera kubera ubwo bufasha no kumpa inyigisho zishingiye ku burenganzira bw’ibyo nagenewe no gutekereza ku iterambere”.

Perezida wa Croix-Rouge y’u Rwanda, Dr Bwito Paul, avuga ko bafite ibikorwa byinshi bigamije kuzamura imibereho myiza y’abaturage hirya no hino mu gihugu, ariko ngo ikigamijwe ni ukuzamura abaturage bakeneye koko gufashwa.

Ati “ Si muri Karongi gusa dufite ibikorwa, ni hose mu gihugu kandi twe nka Croix-Rouge umufasha wa Leta dufashijwe n’abaterankunga dushishikajwe no gufasha umuturage kuva mu bukene agaterimbere, tubaha ibibafasha mu buzima, birimo amazi, inka, amazu ku basenyewe n’ibiza,…”.

Croix—Rouge imaze guhemba imiryango 10 ibikoresho byo mu gikoni n’ibibikwamo amazi meza yo kunywa,  yahinduye imyumvire y’abaturage muri gahunda y’umurongo w’ubuzima maze babasha kwiteza imbere. Kugeza ubu mu karere ka Karongi ikaba yaranahatanze ingurube 387 n’ihene 30 mu miryango ikennye.

dr 1
Perezida wa Croix-Rouge y’u Rwanda, Dr Paul Bwito avuga ko bafatanije n’abafatanyabikorwa babo bazakomeza guharanira ko umuturage atera imbere
dr2
Bamwe mu basenyewe n’ibiza n’imiryango ikennye bahawe ibikoresho byo mu rugo byifashishwa mu gikoni bacinyaga akadiho bishimira ubufasha

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *