Ku munsi w’ejo kuwa mbere tariki ya 04 Werurwe 2016 mu murenge wa Rubengera mu kagari ka Kibirizi hibwe ibendera ariko nyuma y’amasaha make ryongera kuboneka rikuwe mu guhuru aho ryari ritabye.
Ibendera ryibwe ni iryari rizamuye ku biro bya Sacco Rubengera mu kagari ka Kibirizi. Rikaba ryabuze mu masaha ya saa yine z’ijoro ubwo imvura yari igwa. Muri izi saha nibwo inzego zitandukanye zishinzwe umutekano zamenye iki gikorwa kibisha maze zifata umwanzuro wo gusaka ingo zose ziri hafi y’aho iyi sacco iherereye.
Umwe mu baturage utashatse kwivuga amazina waganiriye na Bwiza.com wari aho iki gikorwa cyabereye yabwiye Bwiza.com ko yamenye aya makuru ubwo hatangiraga isaka mu ngo zabo hari nka saa yine z’ijoro nyuma y’aho abanyerondo batangarije ko habuze ibendera kuri Sacco.
Avuga ko nyuma y’aho aya makuru amaze kumenyekana aribwo abasirikare bahise batangira igikorwa cyo gusaka buri rugo ruri hafi y’iyi sacco maze umwe mu baturage wari uri gusakwa arasohoka ajya hanze mu gihuru aza avuga ko abonye iryo bendera aho ryari ritabye.
Haracyakorwa iperereza kuri iri bura kugira ngo hamenyekane niba koko imvura ariyo yaba yaritwaye dore ko hari imvura nyinshi cyangwa se niba uyu muturage ariwe waba waryibye akajya kuritaba.
Bwiza.com yashatse kuvugana kuri iki kibazo n’umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Rubengera nibyashoboka kuko numero ye igendanwa itariho. Nyuma y’aho Bwiza.com yavugishije umuvugizi wa Polisi nabwo ntibyashoboka kuko atabashije kwitaba telefoni ye igendanwa.
Si ubwa mbere muri aka gace habuze ibendera kuko no mu 2014 hafi y’ishuri rya IPESAR muri aka kagari nabwo habuze ibendera uwaryibye ntiyabasha kumenyekana. Gusa icyo gihe haketswe umuzamu warindaga iki kigo cy’amashuri wari ufitanye amakimbirane n’umwe mubo bakoranaga bikavugwa ko ariwe yashakaga kugerekaho iri bura ry’ibendera.
Ku itariki ya 8 Nyakanga 2015 mu murenge wa Gishyita hibwe ibendera ry’igihugu ryazaga rikurikira irindi ryari ryibwe mu murenge wa Murundi nanone muri aka karere.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Alphonse Munyankindi / Bwiza.com


