Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe impunzi riratangaza ko imyigaragambyo y’impunzi z’Abanyekongo mu Rwanda yavutsemo imyivumbagatanyo bikaba ngombwa ko igipolisi gikoresha ingufu mu gutatanya abigaragambya.
Iyi myigaragambyo yatewe n’igabanuka ry’ibyo kurya byagenerwaga impunzi. Umuyobozi muri HCR, Daniela Ionita avuga ko impunzi zanze gusubira mu nkambi ya Kiziba, mu burengerazuba bw’u Rwanda, zavuyemo kuri uyu wa Kabiri ushize zitangiza imyigaragambyo.
Izi mpunzi zikaba zisaba ko imibereho yazo yakwitabwaho neza cyangwa se zikimurirwa mu bindi bihugu.
Jean Claude Rwahama, Umuyobozi muri Midimar ushinzwe ibibazo by’impunzi yemeje aya makuru avuga ko abantu benshi bakomerekeye mu myigaragambyo yo kuri uyu wa kane, itariki 22 Gashyantare, yongeraho ko abo bireba barimo abahagarariye inkambi bari gushaka igisubizo.
Ku rundi ruhande, minisitiri ushinzwe, Jeanne d’Arc DeBonheur, yavuze ko igipolisi cyagombaga gukora ibyo cyakoze ku mpamvu z’umutekano, aho cyakoresheje ibyuka biryana mu maso mu gutatanya abigaragambyaga.
Minisitiri ati: “Bagomba kuva hariya hano bagasubira mu nkambi. Ndetse twumvikanye na HCR ko nta bufasha bwose bazabona nibaba bakomeje gukambika hariya.”

Kuri uyu wa Gatatu, nibwo HCR yari yaburiye izi mpunzi izisaba gusubira mu nkambi bitaba ibyo zikirengera ingaruka, aho yavugaga ko iki kibazo cyashyizwe mu maboko y’inzego z’umutekano z’u Rwanda.
Ni nyuma yo kubwira izi mpunzi ko ntacyo bazifasha zidasubiye mu nkambi nk’uko byagarutsweho na minisitiri DeBonheur.
Kanda hano ukore SUBSCRIBE ujye ubona ibiganiro n’indirimbo bishya
Amafoto:BBC


