Akarere ka Karongi ntigahakana ko inka itagira ikibazo ngo ipfe cyangwa ikaba yakwibwa. Gusa, ngo bamaze gutahura amayeri y’abaziyicira cyangwa bakaziyibisha, bagamije kuzigurisha.
Akarere ka Karongi kagaragaza ko Girinka igitangira kubura no gupfa kw’inka ku bazihawe muri iyo gahunda ngo byabaga cyane ahakikije isoko mpuzamipaka rya Ruganda.
Icyo gihe ngo ikibazo cyafatwaga nk’igisanzwe kuko uwayipfushaga igapimwa bagasanga yaribwa yagurishaga inyama ubundi agashyira amafaranga kuri konti y’umurenge bakazayaheraho bamushumbusha cyangwa bamugurira indi.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Ni mu gihe uwavugaga ko yayibwe yasubizwaga ku rutonde rw’abategereje guhabwa inka, akazashumbushwa indi.
Cyakora ngo nyuma yo kumva icyo kibazo no mu yindi mirenge y’ako Karere ndetse n’ahandi mu gihugu batangiye gukurikirana ikibyihishe inyuma.
Umuyobozi w’Akarere ka Karongi, Ndayisaba Franà§ois, avuga ko basanze hari abahabwa inka bagamije kuzorora kandi zikabagirira akamaro kandi bakanitura bagenzi babo nk’uko biba biteganyijwe.
Gusa ngo hari abagiye bagaragaza imyumvire yo kwiharira izo nka, bakagaraza imyitwarire yo kutitura bagenzi babo. Abo ngo bakora ku buryo bahorana inyana mu ngo zabo.
Agira ati “hari inka ihora ari inyana na bo turabafite. Tumuhaye inka…amaze kuyihabwa yamara gukura igihe igiye kubyara akaba arayigurishije aguzemo inyana. Ya nyana na yo yajya kubyara akayigurisha, akagura indi nyana cyangwa akaguramo ikimasa.”
Asobanura uburemere bw’iki kibazo n’impamvu bagihagurukiye, Ndayisaba Franà§ois atanga ingero z’uburyo butangukanye bukoreshwa bamaze gutahura.
Hari abaziyibisha…
Umuyobozi w’Akarere avuga ko basanze abaziyibisha babanza kuzihisha mu gihe runaka byagaragara ko inka ibuze bakayibaga cyangwa bakayigurisha.
Agira ati “hari umuturage muri Bwishyura uherutse kuyiyibisha, arayizana ayihisha hano mu Murenge wa Rubengera ayivanye aho bita Nyarusazi muri Bwishyura.”

Akomeza agira ati “Inka yahamaze ukwezi, dushakisha tuza gusanga iri mu rugo rw’umuturage tuza gusanga ni we wayizanye kugira ngo arebe reaction z’abayobozi (uko abayobozi babyitwaramo), nihashira igihe azayigurishe.”
Amaze gufatwa uwo ngo yahise ayinyagwa ihabwa undi wari ku rutonde rw’abakeneye korozwa muri gahunda ya Girinka.
Hari abazica mu mayeri…
Ndayisaba Franà§ois agira ati “hari n’abayizirika ku mukingo. Yamara kuyizirika yegereye umukingo akayikubita inkoni kugira ngo ihanuke…inka ikagwa munsi y’umuhanda”.
Abakenera kuzigurisha ababazi bakazitirwa n’ubuyobozi ngo hari ubwo bahindukira bakaziha amashashi cyangwa imifuka zigapfa.
Agira ati “urabona iyi mifuka y’umuceri, harimo umuturage uwufata agasigaho umunyu akawugira nk’ikiziriko inka ikawurya ukayihagama igapfa…ubwo akavuga ngo inka yapfuye muze murebe kandi yishakiraga inyama”.
Abazifashe neza bageze he?
Ku rundi ruhande ariko ngo hari abaturage bazifashe neza kuburyo zabagejeje no ku bindi bikorwa, birimo ibyo gukomeza ubworozi no kuvugurura ubuhinzi bwabo.
Ndayisaba Franà§ois agira ati “abazifata neza ubona nta kibazo…hari nk’umuturage duherutse gusura mu kagali ka Nyarusazi hariya muri Bwishyura, dusanga yarituye, inka ye irakamwa litiro 20 ku munsi, afite urutoki ugasanga ubuzima bwe bumeze neza”.
Akarere gasaba iki abaturage bako?
Muri rusange buri muturage ngo arasabwa gushyigikira gahunda nziza ya Girinka. Uwagabiwe akiyumvamo intego yo kwitura kugira ngo ibyiza abonye bigere no ku bandi.
Nta mpamvu nyamukuru iragaragazwa ituma abahawe inka bahindukira bagasha kuzibaga cyangwa kuzigurisha, nubwo hari abavuga ko hari abazihabwa bagahura n’ibibazo bibasaba amafaranga bagatekereza kuzigurisha.
Akarere ka Karongi gatangaza ko uwo muco batangiye kuwuca, kuko abagarayeho imyitwarire nk’iyo bazinyagwa zigahabwa abandi.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Venuste Twarabanye – Bwiza.com


