Impanuka ikomeye yaraye ibereye mu karere ka Karongi, Umurenge wa Bwishyura, yaguyemo abantu bane abandi umunani barakomereka.
Ni impanuka yabereye mu mudugudu wa Ruganda ho mu kagari ka Kiniha, ubwo imodoka yo mu bwoko bwa Fuso yari irimo abantu 13 itwawe n’uwitwa Habimana Boniface w’imyaka 26, yaje guta umuhanda uturuka mu mujyi wa Kibuye werekeza Rubengera, abantu bane bagahita bahasiga ubuzima.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Bwishyura, Ayabagabo Faustin yavuze ko iyi modoka yari itwaye ibikoresho bijyanwa ahari kubakwa ibyumba by’amashuri.
Ati: “Iyi mpanuka yabaye mu masaha ya saa kumi z’umugoroba (ejo), ubwo iyi modoka yo mu bwoko bwa Fuso yari itwaye ibikoresho bijyanwa ahari kubakwa ibyumba by’amashuri, (Amabati) yaturukaga Kibuye mu mujyi yerekeza Rubengera.”
“Yageze munsi y’umurenge mu ikorosi rihari imodoka inanira uwari uyitwaye, niko kurenga umuhanda ikubita umukingo igwa igaramye mu nkengero z’umuhanda igwira abakarani umunani bari bagiye kuyipakurura bari hejuru y’amabati, hahise hapfamo bane hakomereka bikomeye bane n’abandi bane barimo imbere bakomeretse byoroheje’’.
Yakomeje yihanganisha imiryango yabuze ababo, ari nako asaba aba shoferi kurushaho kuzirikana ko ubuzima bw’abantu buhenze kandi amagara asesekara ntayorwe bakaringaniza umuvuduko, bakitonda cyane kuko mu mihanda yo mu misozi haba amakorosi agoye cyane.
Abapfuye n’abakomeretse bose bahise bajyanwa ku bitaro bya Kibuye, imodoka aho yaguye hategerejwe uburyo yahava n’ibikoresho yaritwaye.
Impanuka ikomeye yaherukaga kubera mu karere ka Karongi ni iyabaye muri Nyakanga 2019, ubwo imodoka itwara abagenzi ya sosiyete ya Ugusenga yarenganga umuhanda ikamanuka mu manga y’umusozi abantu 11 bagahita bapfa.


