Karongi: Impunzi eshanu mu zigaragambyaga zahasize ubuzima

Sangiza iyi nkuru

Nyuma y’iminsi ibiri zimwe mu mpunzi z’Abanye-Congo zabaga mu nkambi ya Kiziba zihavuye zikajya gukambika ku biro by’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku mpunzi (UNHCR) i Karongi, inzego zishinzwe umutekano zahabavanye ku ngufu, bizamo imvururu bityo batanu bahasiga ubuzima abandi barakomereka.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP Theos Badege yatangarije itangazamakuru ko abashinzwe umutekano bakoresheje imbaraga za ngombwa mu gusubiza inyuma izi mpunzi, zari zanafashe bugwate bamwe mu bakozi ba UNHCR.
Yagize ati “Ibyakozwe rero batangiye gutera amabuye abapolisi ndetse nyuma twaje gusanga hari ibyuma bisongoye bakoze n’imitarimba, byatumye abapolisi bakoresha ingufu za ngombwa kugeza bafunguye aho bari bari”.
Atangaza ko Abapolisi barindwi bakomerekeye muri izo mvururu, impunzi 20 nazo zayikomerekeyemo, eshanu zapfuye zigeze kwa muganga, izindi 15 zikaba zatawe muri yombi.
Polisi itangaza ko izi mpunzi zasabwe gusubira mu nkambi ziranga, polisi ikaba yarakoresheje izindi mbaraga ubwo izi mpunzi zasagariraga abapolisi zikoreshe amabuye, ibisongo zari zifite n’imitarimba.
Umuyobozi muri HCR, Daniela Ionita avuga ko impunzi zanze gusubira mu nkambi ya Kiziba, mu burengerazuba bw’u Rwanda, zavuyemo kuri uyu wa Kabiri ushize zitangiza imyigaragambyo.
Umuyobozi ushinzwe ibibazo by’impunzi muri MIDMAR, Rwahama Jean Claude , yemeje aya makuru avuga ko abantu benshi bakomerekeye mu myigaragambyo yo kuri uyu wa kane, itariki 22 Gashyantare, yongeraho ko abo bireba barimo abahagarariye inkambi bari gushaka igisubizo, by’umwihariko ko ntacyo bazazifasha mu gihe zizaba zitasubiye mu nkambi.
Ati “Bagomba kuva hano bagasubira mu nkambi. Ndetse twumvikanye na HCR ko nta bufasha bwose bazabona nibaba bakomeje gukambika hariya.”
Izi mpunzi zitangaza ko zigaragambya zisaba gusubira uwabo muri Congo, kubera ubuzima bubi zivuga ko zibayeho mu Rwanda, ko nkunga zagenerwaga ku kwezi yavuye ku bihumbi 7500 ubu ikaba igeze kuri 5700. Muri iyi nkambi ya Kiziba habarirwa impunzi zisaga ibihumbi 16.
 
Kanda hano ukore SUBSCRIBE ujye ubona ibiganiro n’indirimbo bishya
impunzi2

YouTube player

 
 
 
 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *